00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Umukecuru watwitse igitsina cy’umwana w’imyaka irindwi arashakishwa

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 19 December 2017 saa 04:52
Yasuwe :

Umukecuru w’imyaka 65 y’amavuko yatwitse igitsina n’izindi ngingo z’umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka irindwi y’amavuko, amushinja gusambanya umwuzukuru we w’imyaka ine y’amavuko, ari gushakishwa na Polisi.

Inzego z’ibanze zo mu Karere ka Kamonyi zifatanyije na Polisi y’igihugu ziri gushakisha uyu mukecuru.

Akurikiranyweho gutwika umwana w’umuhungu w’imyaka irindwi ku gitsina, mu maso no ku munwa, akoresheje icyuma gishyushye, amuziza ko ngo yasambanyije umwuzukuru we w’imyaka ine.

Abaturanyi ndetse n’ababyeyi b’uyu mwana batuye mu mu Mudugudu wa Nyabitare mu Kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda, batangarije TV1 ko ibyo uyu mukecuru yakoze ari amahano, bagaragaza impungenge bavuga ko kuba uyu mwana w’umuhungu yaratwitswe ku gitsina bishobora kuzamugiraho ingaruka.

Umubyeyi we ati “Nitabaje Polisi integeka kumujyana kwa muganga ku Kacyiru, ubu nongeye kuyitabaza ngo irebe ko yankurikiranira uwo muntu none ntaboneka.”

Umuturanyi ati “Ikibabaje ni uko yabonye umwana ari mu ikosa ntafate abana ngo abacisheho umunyafu, nabona ari ibintu bikomeye yiyambaze ubuyobozi ariko ibintu nk’ibi ni ihohotera rikomeye cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruyenzi, Rwandenzi Epimaque, yatangaje ko bihutiye kujyana umwana kwa muganga, umukecuru wamutwitse akaba akomeje gushakishwa.

Ati “Nibyo koko uriya mwana yaratwitswe, ikibabaje ni uko ari umubyeyi ubona ari umukecuru utakagombye kubikora ngo arahorera umwuzukuru we. Dukurikije ibyo amategeko ateganya nta muntu ubundi ukwiriye kwihanira. Ikirego twaracyakiriye tugishyikiriza polisi kugira ngo uwo mubyeyi watwitse uriya mwana akurikiranwe n’amategeko.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bagiye mu rugo rw’uyu mukecuru inshuro ebyiri bakamubura, ariko bakaba bakiri gukora iperereza.

Uyu mwana yatwitswe ku bice bitandukanye by'umubiri
Abaturanyi b'umuryango w'umwana watwitswe bafata ibyabaye nk'amahano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages