00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Umumotari yateye mugenzi we icyuma mu bugabo bapfa umugore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 October 2017 saa 09:58
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 24 Ukwakira 2017, umumotari yateye mugenzi we icyuma mu bugabo arapfa, nyuma y’uko bagiranye amakimbirane umwe ashinja undi ko amusambanyiriza umugore.

Aba bamotari bari batuye mu Mudugudu wa Muhambara mu Kagari ka Kabagesera mu Murenge wa Runda. Saa yine n’igice z’ijoro ryacyeye nibwo barwanye, mu byo bapfaga ngo harimo ko umwe yasambanyaga umugore w’undi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Nyirandayisaba Christine, yatangarije IGIHE ati “Abo bagabo bombi bafite abagore, kandi babaga mu gipangu kimwe. Amakuru twamenye rero ngo ni uko umwe yacyekaga ko bamusambanyiriza umugore ariko ntiyari yarigeze abafatira mu cyuho. Akaba yamwishe amuteye icyuma mu bugabo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ku munsi w’ejo moto yatwarwaga n’umwe, uwari umukoresha we yayimwatse akayiha undi bikaba nabyo byabateye ishyari.

Magingo aya nyakwigendera ari mu buruhukiro bw’ibitaro bya Remera Rukoma, undi nawe afungiye kuri Station ya Polisi ya Runda.

Umuyobozi w’Umurenge wa Runda avuga ko abaturage bakwiye kwirinda kwihererana amakimbirane, ahubwo bakamenyesha ubuyobozi ingo zibanye nabi cyangwa abandi bakunze gushyamirana.

Ku kijyanye no gucana inyuma hagati y’abashakanye, Nyirandayisaba avuga ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, akagira inama abagabo ndetse n’abagore ko igihe babonye ibimenyetso by’uko uwo bashakanye abaca inyuma, bajya bihutira kubimenyesha ubuyobozi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages