00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi : Umumotari yishe umuntu amuteye inkota

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 30 May 2013 saa 10:34
Yasuwe :

Mu Karere ka Kamonyi umumotari witwa Nzayiturande Antoine w’imyaka 29 yateye inkota Kayitani Nshimiyimana w’imyaka 25 ahita yitaba Imana, nyuma yo gutonganira mu kabari.
Amakuru ava mu Murenge wa Runda mu Mudugudu wa Musebeya ari anho ibyo byabereye, aravuga ko intandaro y’ubwo bwicanyi ari intonganya bagiranye mu kabari.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques yatangarije IGIHE ko icyo nabo bamenye ari uko babanje gutonganira mu kabari, ngo nta birenze ibyo baramenya kuko (…)

Mu Karere ka Kamonyi umumotari witwa Nzayiturande Antoine w’imyaka 29 yateye inkota Kayitani Nshimiyimana w’imyaka 25 ahita yitaba Imana, nyuma yo gutonganira mu kabari.

Amakuru ava mu Murenge wa Runda mu Mudugudu wa Musebeya ari anho ibyo byabereye, aravuga ko intandaro y’ubwo bwicanyi ari intonganya bagiranye mu kabari.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques yatangarije IGIHE ko icyo nabo bamenye ari uko babanje gutonganira mu kabari, ngo nta birenze ibyo baramenya kuko hagikorwa iperereza.
Ati "Nzayiturande wari uri kumwe na mukuru we, nyuma y’izo ntonganya batashye babika moto barangije, baragaruka bategera mu nzira Kayitani Nshimiyimana baramwica"

Nzayiturande akaba abaye acumbikiwe na Polisi ku Ruyenzi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages