00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Umunyeshuri yasanzwe yapfiriye mu gitanda ku ishuri

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 October 2017 saa 02:52
Yasuwe :

Umunyeshuri witwa Ntakirutimana Elias wigaga mu mwaka wa Kane w’Ubwubatsi , mu kigo cy’amashuri cya ISETAR, giherereye mu Murenge wa Runda mu Karere Kamonyi, yasanzwe ku gitanda yarayeho yapfuye mu buryo butunguranye.

Urupfu rw’uyu munyeshuri w’imyaka 19 y’amavuko, rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Ukwakira 2017, mu gihe abandi babyukaga bagiye mu masomo bagiye kumubyutsa basanga yapfuye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko ashobora kuba yazize urupfu rusanzwe.

Yagize ati “Icyaje kugaragara ni uko twebwe nk’abantu twabonye bishobora kuba ari urupfu rusanzwe. Nta muntu wundi dukeka, nta kindi kibazo kigaragara, nta gikomere uretse kuba yasanzwe ku buriri. Yaryamye ari muzima, twaje kumusanga ku buriri yubitse inda, amaraso yamuciye mu mazuru.”

Yongeye ati “Nimugoroba yagiye ku meza nk’abandi arangije ajya kuryama bisanzwe noneho umurezi mu gitondo yagiye kubabyutsa nibwo yamugezeho, kuko baba bihuta bajya gukaraba ngo bajye mu masomo, asanga ari uko bimeze. Niwe wabonye urupfu rwe bwa mbere. Abanyeshuri bose bavuze ko nta wigeze amwumva ataka.”

Yakomeje avuga ko umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma ngo harebwe icyo yaba yazize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages