Abaturage b’umurenge wa Nyarubaka, Akarere ka Kamonyi bari mu gihirirahiro nyuma yo kuburirwa irengero kw’imodoka biguriye, Umurenge ukemeza ko ihari kandi ko ikora, n’ubwo batayibona.
Ni imodoka abaturage bo mu murenge wa Nyarubaka biguriye yo kujya ibafasha mu gutabara abagize ibyago,ariko baravuga ko bamaze igihe kirekire batayibona, kandi ko batazi irengero ryayo.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Nyarubaka, batangarije IGIHE ko buri rugo rwo muri uwo murenge rwatanze amafaranga ibihumbi bitatu yo kugura imodoka izajya ifasha abagize ibyago byo gupfusha, igatwara umurambo iwukura kwa muganga cyangwa mu rugo, ikawujyana ku irimbi. Aya mafaranga amaze gutangwa haguzwe imodoka yo mu bwoko bwa Dyna, ariko abaturage ngo ntibazi n’umubare w’amafaranga yayiguze, kuko ntayo bigeze batangarizwa n’ubuyobozi bw’umurenge.
Aba baturage batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko guhera mu mwaka w’2012 imodoka yakoraga akazi ko gutabara uwagize ibyago, ariko kuri ubu yaburiwe irengero, ntibaherutse kuyica iryera.
Umwe muri bo yagize ati « Kuva uyu mwaka wa 2014 watangira ntawe uzi irengero ry’imodoka twiguriye.Niba yarakoze impanuka cyangwa yarapfuye bari bakwiye kubitubwira tukabimenya, byaba na ngombwa tukongera tugaterateranya amafaranga tukayikoresha. Gitifu imodoka yaguzwe ahari witwaga Sebagabo Francois baramujyanye baduha undi, uwo uhari rero niwe ushobora kuba azi irengero ry’imodoka yacu. »
Abaturage babonaga imodoka biguriye itwaye ibitoki
Aba baturage bakomeza bavuga ko bajyaga babona iyi modoka itwaye ibitoki , umucanga n’amabuye batazi iyo ibijyana. “Ibyo byose yabaga itwaye ntituzi nyirabyo , ariko buriya byabaga ari mu nyungu z’abakozi b’umurenge. ”
Umuturage ugize ibyago asigaye yishyuzwa ayo gukodesha imodoka
Bamwe mu batuye uyu murenge wa Nyarubaka bavuga ko kuva uyu mwaka watangira umuturage ugize ibyago ku murenge, bamwishyuza ibihumbi umunani yo gukodesha imodoka yo kuza gukura umurambo mu rugo. Baribaza aho imodoka baguze yagiye, dore ko ngo nta n’uwo bafite babibaza ku Murenge ngo abasobanurire, ubundi bagatinya kubibaza banga kwiteranya.”
Umurenge uvuga ko imodoka ifite umwenda munini
Nyuma yo kumva ibitekerezo binyuranye by’abaturage, twegereye Munyakazi Epimaque Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, adutangariza ko imodoka ihari kandi ko nta kibazo kinini ifite.
Munyakazi yagize ati: “Ibyo abaturage bavuga byose si ukuri, kuko mu by’ukuri imodoka barayiguze ngo biteze imbere, ntabwo bayiguriye ibikorwa by’ubutabazi gusa.
Bajya kuyigura bateranyije amafaranga ku gipimo runaka ubundi bafata inguzanyo, kugira ngo iyo nguzanyo yishyurwe bisaba ko imodoka yinjiza amafaranga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyarubaka avuga ko inyungu abaturage bari bafite imodoka ikigurwa ari ugutabarwa nta kiguzi, ariko magingo aya ngo imodoka yarahombye bikomeye, ku buryo byabaye ngombwa ko hashakishwa inzira zo kuyishyura byaba ngombwa ikabyara indi.
Ku bijyanye n’impanuka, Epimaque atangaza jko idakanganye, ati “Mu cyumweru gishize yakoze impanuka itwaye umurambo, abantu bari bayigiyemo ari benshi noneho isubira inyuma igonga umukingo , ariko nta kibazo yagize.”
Mu buryo bwo kuyibyaza umusaruro, Epimaque avuga ko ariyo mpamvu imodoka yikorera imyaka n’ibindi binyuranye bikishyura, naho abagize ibyago bagacibwa amafaranga make atabasha no kwishyura lisansi ikenewe. Yatanze urugero aho abavanwa i Kabgayi cyangwa i Rukoma bacibwa ibihumbi umunani aho kuba 15, abavanwa i Kigali bagacibwa 20 aho kwishyura 40.
Munyakazi Epimaque yizera ko ngo abaturage bazagenda babisobanukirwa buke buke, bakamenya ko nta mugambi mubi iyi modoka ikoreshwa, kuko n’umukozi uyikoresha akorera mu Murenge, bakamucungira hafi. Abaturage bo ntibanyuzwe, kuko batari basobanurirwa na rimwe impinduka zigenda zibaho ku gikorwa bita umushinga wabo.



















TANGA IGITEKEREZO