00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Umusore arashakishwa ashinjwa kwica nyina, agatoroka

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 26 June 2017 saa 03:38
Yasuwe :

Umusore w’imyaka 29 arashakishwa na Polisi y’u Rwanda ashinjwa kwica nyina babanaga mu Murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi akoresheje umutarimba, ahita atoroka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko ku Cyumweru ahagana saa kumi n’ebyeri n’igice z’umugoroba aribwo uyu musore wabanaga na nyina mu Mudugudu wa Ntasi, Akagali ka Nteko, yamwishe.

Ati “Uwatanze amakuru bahuriye mu nzira amaze gukora ayo mahano, amubwira ko ari ubwa mbere arwanye na nyina ariko ashobora kuba agakoze, aranamubwira ati ‘ugende urebe abayobozi ariko njyewe ndagiye’.”

Yakomeje avuga ko uwahawe amakuru yajyanye n’abandi bantu, bagera mu rugo basanga wa mukecuru aryamye mu mbuga aho yamutsinze.

Kayigi yavuze ko mu bigaragara hari bamwe bacyoroshya ibijyanye no gutangira amakuru ku gihe bihora byigishwa abaturage, ari ‘nabyo byagize uruhare mu gutuma Kagiraneza atoroka’.

Yagize ati “Iyo aza guhita ako kanya avuga ati ‘ngwino dusubiraneyo yakwanga akavuza induru, cyane cyane ko umuntu wahindutse uba umubona, cyane ko bari basanzwe ari abantu baziranye, ntabwo uyu muntu aba yaratorotse ubutabera.”

Kayigi yakomeje avuga ko nubwo abaturage batigeze bumva induru, uyu mukecuru yakundaga kubuza umuhungu we gucyura abagore, dore ko babanaga bombi n’akana uyu musore yari yarabyaye hanze.

Polisi yanaboneyeho gusaba abaturage kudahishira amakimbirane yo mu ngo ahubwo bakajya babiganiraho mu mugoroba w’ababyayi byakwanga bakabigeza mu nkiko.

Polisi yanasabye ubufatanye mu gushakisha uyu musore ukekwaho ubwicanyi kugira ngo afatwe agezwe imbere y’ubutabera.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages