00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Uruhinja rwakuwe mu bwiherero rukiri ruzima

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 February 2024 saa 10:38
Yasuwe :

Uruhinja bigaragara ko aribwo rwari rukimara kuvuka, rwakuwe mu bwiherero bw’umujyanama w’ubuzima wo mu Kagari ka Mpushi mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.

Ahagana ku saa kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, nibwo rwabonetse. Rwahise rujyanwa ku Bitaro bya Kabgayi.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Umujyanama w’Ubuzima yarwumvise rurira agatabaza maze rukurwamo rukiri ruzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Nyirandayisanbye Christine, yavuze ko aya makuru bayahawe n’Umujyanama w’Ubuzima kandi ko uyu mwana ari kwitabwaho kwa muganga.

Nyina uru ruhinja n’uwarutayemo ntabwo baramenyekana.

Meya w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, yabwiye IGIHE ati “ Ubu uruhinja rumeze neza ruri ku Bitaro i Kabgayi.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages