Rusurabeza Mercule ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho ubwicanyi, nyuma yo gufatwa n’abaturage bemeza ko yari amaze kwica umugore we wa kabiri babanaga mu Kagari ka Kigese, Umurenge wa Rugarika ho mu Karere ka Kamonyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Nsengiyumva Pierre Celestin yabwiye IGIHE ko ubwo bwicanyi bwabaye mu masaha ya saa ine z’ijoro (10:00pm) ryo ku wa 28 Ukuboza 2014.
Abaturanyi Rusurabeza, bavuga ko yari yiriranywe n’umugore we wa kabiri witwa Ayinkamiye Francine, batashye ubukwe bakanywa inzoga, bavayo bakanyura ku kabari, n’aho bakongera mu zo bari banywoye.
Abaturage bavuga ko bamaze gusinda bagashyamirana, abari aho barabirukana ngo batahe batarwanira mu kabari, kandi hari amabwiriza y’Umurenge abibuza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa Nsengiyumva n’abaturage bahamya ko bageze mu rugo intonganya zigakomeza, bikabyara imirwano yaje kuvamo ko Rusurabeza akubita ikibando Ayinkamiye, agahita ashiramo umwuka.
Abaturage bahise bata muri yombi Rusurabeza, maze bamushyikiriza polisi, aho ubu ategereje gushyikirizwa Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, agakurikiranwaho icyaha cy’ubwicanyi akekwaho.
Aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi, bikagaragara ko yamwishe abishaka, yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo y’140 y’igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko Rusurabeza yari asanzwe afite umugore mukuru ari na we bashakanye byemewe n’amategeko, uba mu kagari ka Shori ho mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, ari na ho we na Ayinkamiye baje baturuka.
Ayinkamiye asize abana 3 yabyaranye na Rusurabeza, barimo umukuru ufite imyaka 13, n’umuto w’imyaka 3.
























TANGA IGITEKEREZO