00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Yageze kuri hegitari 10 z’urutoke rwa kijyambere atangiriye ku nsina 200

Yanditswe na

Rwego Claude

Kuya 19 October 2014 saa 02:56
Yasuwe :

Umuhinzi witwa Nshimiyimana Innocent utuye mu Mudugudu wa Nyarunyinya mu Kagari ka Gaseke mu Murenge wa Kayumbu; avuga ko amaze kugera kuri byinshi akesha ku kwita ku buhinzi bw’urutoki. Uyu mugabo yabashije guhinga urutoki rwiza kuri ha 10 akaba yaratangiriye ku nsina 200 gusa nyuma yo kuvugurura urutoki rwe.
Nshimiyimana avuga ko mu 2004 yaguze isambu nini ariko ntiyahita ayihinga ariko mu 2008 kuko yakundaga urwagwa yafashe ya sambu ateramo insina ariko zidatanga umusaruro. Nyuma mu (…)

Umuhinzi witwa Nshimiyimana Innocent utuye mu Mudugudu wa Nyarunyinya mu Kagari ka Gaseke mu Murenge wa Kayumbu; avuga ko amaze kugera kuri byinshi akesha ku kwita ku buhinzi bw’urutoki. Uyu mugabo yabashije guhinga urutoki rwiza kuri ha 10 akaba yaratangiriye ku nsina 200 gusa nyuma yo kuvugurura urutoki rwe.

Nshimiyimana avuga ko mu 2004 yaguze isambu nini ariko ntiyahita ayihinga ariko mu 2008 kuko yakundaga urwagwa yafashe ya sambu ateramo insina ariko zidatanga umusaruro. Nyuma mu 2012 nibwo yafashe icyemezo cyo guhindura imikorere ahita agura imbuto nziza itanga umusaruro. Uyu muhinzi agira ati “imbuto nayiguze i Rukoma k’umuhinzi ntangarugero witwa Manasseh Mpagazehe ngura nke zihwanye n’ubushobozi bwanjye” Ngo icyo gihe mu 2012 yateye insina 200 ariko ubu kubera ko zigenda zibyara akabona imbuto amaze gutera insina kuri hegitari zisaga 10.

Nyuma yo gukora ingendoshuri ahantu hatandukanye, uyu muhinzi yasanze insina bahingaga bita indaya zidatanga umusaruro,aza kwigira inama yo guhinga insina zo mu bwoko bwa Fiya.Uyu muhinzi umaze kubigira umwuga avuga ko iyo uteye urutoki nyuma y’umwaka n’amezi 4 urutoki ruba rutangiye kwera. Kuri we yizeye ko mu gihe kiri imbere azajya abasha kwinjiza miliyoni imwe y’amafaranga urutoki nirutangira kwera neza.

Aragira ati “ubundi iyo urutoki urumenyeye isaso, ukarwitaho neza urutoki rutanga umusaruro. Nk’ubu mu kwezi nshobora kubonamo ibihumbi 500 by’inyungu kandi ntabwo ruratangira kwera neza kuko urwinshi rukiri rushya, igitoki kimwe kiba gipima hagati ya 100kg na 120kg.”

Ku birebana no gufumbira uru rutoki, Nshimiyimana Innocent ntabwo bimugora kuko yoroye inka za kijyambere zigera ku 10, ndetse anafite ahantu hanini yahinze urubingo agaburira amatungo ye akanasasira urutoki rwe.

Ubwo “Mayor” Jacques RUTSINGA Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi tariki ya 17 Ukwakira 2014 yasuraga uyu muhinzi ntangarugero muri uyu Murenge, yasabye abaturanyi be ko yababera icyitegererezo nabo bagahinga urutoki rwiza rutanga umusaruro, ashimangira ko byose bisaba ubushake, kwiyemeza no kureba kure. Uyu muyobozi avuga kandi ko bitanagoranye kuko uyu Nshimiyimana agenda yoroza insina nziza bagenzi be ku buntu, ku buryo ibi bizafasha kwagura ubuhinzi bw’urutoki rutanga umusaruro muri aka gace.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages