00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanombe: Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda byashimiwe ibyo bimaze kugeraho

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 23 May 2013 saa 05:36
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda biri i Kanombe byasuwe n’abafatanya bikorwa babyo, bashima imikorere inoze ibi bitaro bigaragaza.
Aba bafatanyabikorwa harimo Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibinyujije mu Muryango w’Abanyamerika wita ku bikorwa by’iterambere (USAID), ndetse n’umuryango utegamiye kuri leta (JHPIEGO), ufasha Leta y’u Rwanda mu buzima, cyane cyane mu gikorwa cyo gucyeba abagabo, aho uwari uwuharagariye nawe yashimye intambwe (…)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda biri i Kanombe byasuwe n’abafatanya bikorwa babyo, bashima imikorere inoze ibi bitaro bigaragaza.

Aba bafatanyabikorwa harimo Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibinyujije mu Muryango w’Abanyamerika wita ku bikorwa by’iterambere (USAID), ndetse n’umuryango utegamiye kuri leta (JHPIEGO), ufasha Leta y’u Rwanda mu buzima, cyane cyane mu gikorwa cyo gucyeba abagabo, aho uwari uwuharagariye nawe yashimye intambwe Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda bimaze kugeraho.

Nyuma yo kwerekwa ibikorwa by’ibi bitaro, uwungirije ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda Jessika Lappenn yavuze ko yatunguwe cyane n’iterambere ibi bitaro bifite mu gihe gitoya, ati “ Mu gihe gitoya ibi bitaro bimaze kuzuza amazu menshi yo gucumbikira abarwayi, bikaba bishimishije bigaragaza ko buri muntu wese ukora hano agerageza gukoresha imbaraga ze uko ashoboye.”
Jessika Lappenn yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza gukorana n’ibitaro.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru by’u Rwanda Col. Dr. Ben Karenzi yatangarije abanyamakuru ko bari bazanywe no kureba ibikorwa batera inkunga muri ibi bitaro aho bigeze ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika dufatanya mu bikorwa byinshi, cyane cyane mu buzima. Muri rusange bari baje kugirango turebere hamwe uburyo imikoranire yacu nabo yarushaho kuba myiza.”

Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda biri i Kanombe byashinzwe mu mwaka 1968, bitangira gufasha abaturage batari abasirikare mu mwaka 1996. Nyuma yahoo byahinduriwe izina byitwa Ibiririkare bya Gisirikare by’u Rwanda biri i Kanombe aho kwitwa Ibitaro bya Gisirikare by’i Kanombe.

Abafatanyabikorwa basuye ibice bitandukanye by'ibitaro
Jessika yatungiwe n'iterambere ibitaro bimaze kugeraho
Umuyobozi w'ibitaro asobanura imikorere yabyo

Foto:Rubibi O.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages