00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kansiime yasekeje abantu yifashishije ubwiza bw’u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 25 September 2023 saa 09:07
Yasuwe :

Umunyarwenya Anne Kansiime yanyuze benshi bitabiriye igitaramo cya Seka Live gisoza ukwezi kwa Nzeri, aho yagarutse ku iterambere ry’u Rwanda, uburyo rikomeje gutangaza amahanga kugeza aho hari abibaza niba ababigiramo uruhare ari abantu nk’abandi.

Uyu munyarwenya wari utegerejwe na benshi, yagarutse kuri ibi ubwo yari mu gitaramo cya Seka Live cyabaye mu ijoro rya tariki 24 Nzeri 2023 muri Camp Kigali yahuriyemo na Don Andre, Patrick Rusine, Hervé Kimenyi, Ambassador w’abakonsomateri na Arthur Nkusi wari ukiyoboye.

Uyu munyarwenya wari utaramye bwa mbere ahuza umuziki n’urwenya, yagarutse ku nkuru zitandukanye zasekeje benshi zirimo uburyo amahanga atangarira ibikorwa by’u Rwanda nyamara yajya ku ikarita y’Isi agasanga ari igihugu gito.

Anne Kansiime yagize ati “Umuntu ubakorera imenyekanisha bikorwa (Marketing) ashobora kuba atari umuntu pe! Ariko banza ubunini ntacyo bumaze kuko ibyo mumaze gukora birarenze, mwakiriye CHOGM, imihanda mishya ni buri munsi, mwakiriye BAL , ari twe tubaruta ubunini nta na kimwe, ubunini banza budakora, mwibiseka ni ko bimeze .”

“U Rwanda ni nk’umugore muto ni mvuga muto ntimwunze mugufi, muto mwiza, ukora cyane, ufite ibintu byinshi abitse , utekereza cyane ariko wajya kumushaka ngo umuterete ukamubura.”

Yakomeje agira ati “Njya nza gutaramira hano kenshi, nabonye ko buri kimwe cyose gishoboka. Ubu mwabona mwakiriye n’Igikombe cy’Isi , gusa ndibaza mucyakiriye mwagishyira he, iyo ugiye kureba ku ikarita y’Isi, u Rwanda urarubura da! Bigasaba gushishoza cyane, gusa ntibizabatungure mwanagikatamo ibice ariko mukacyakira da!.”

“U Rwanda muri New York ya Afurika, abantu baza gusura u Rwanda ukibaza ikibazanye ariko iyo urebye usanga rufite ingagi zitaweho nazo zizi kuboneza urubyaro (Family Planning) ariko twe turazifite nyinshi ariko ntawe uba uzitayeho gusa ariko natwe turidagadura.”

Iki gitaramo cyatumye benshi bataha bikanda imbavu cyarimo abandi banyarwenya nka Hervé Kimenyi. Yagarutse ku izina bamwise ubwo yari agiye gutaramira mu Bwongereza bakamwita “Herve Kamonyi”.

Hari aho yagize ati “ Buriya abakobwa bambara ibigufi mu basaka mute, uziko ureba umukobwa ukabona aho yahisha ikintu hose uri kuhareba ku buryo utirirwa umusaka cyangwa ukabona ntaho wabona ukora neza neza.”

Rusine wakomewe amashyi ubwo yinjiraga ku rubyiniro, yagarutse ku cyatumye agura imodoka bwa mbere.

Yagize ati “Gukorana n’abafite imodoka biragatsindwa, ibaze ko buri wese yaba Uncle Austin, Andy Bumuntu, Sandrine, Antoinette n’abandi basohoka buri wese ajya muye naho njye nkajya ku muhanda nti “tsiiii” mpagarika moto , ibyo ntibishoboka , ibi byatumye nshaka umwenda nanjye ngura akanjye nubwo gashaje.”

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru ku buryo bamwe babuze aho bicara. Cyasojwe na Anne Kansiime avuga ko uburyo akunda Perezida Kagame n’imbwirwaruhame ze byatumye ashaka umugabo bajya gusa.

Uyu munyarwenya yavuze ko nibimukundira azagarukana n’umugabo we Skylanta n’umwana w’umuhungu Selassie Ataho babyaranye kuri ubu ufite imyaka itatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages