00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kantengwa arashinjwa guhombya Leta no gutanga ibyayo ku buntu

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 24 September 2014 saa 10:31
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere Kantengwa Angélique wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (RSSB)yitabye urukiko amenyeshwa ibyo aregwa, byiganjemo guteza Leta igihombo no gutanga ibyayo ku buntu.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeli 2014 nibwo Kantengwa yagejejwe imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo, Ubushinjacyaha bumurega gukoresha umutungo wa Leta mu rujijo rwateye igihombo kinini.
Ubushinjacyaha bwafatiye ku kuba hari isoko ryahawe ibigo bitatu kandi (…)

Ku nshuro ya mbere Kantengwa Angélique wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (RSSB)yitabye urukiko amenyeshwa ibyo aregwa, byiganjemo guteza Leta igihombo no gutanga ibyayo ku buntu.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeli 2014 nibwo Kantengwa yagejejwe imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo, Ubushinjacyaha bumurega gukoresha umutungo wa Leta mu rujijo rwateye igihombo kinini.

Ubushinjacyaha bwafatiye ku kuba hari isoko ryahawe ibigo bitatu kandi byose bikishyurwa, mu gihe nyamara ikigo kimwe ari cyo cyari cyaritsindiye. Ni isoko ry’imirimo yo gutunganya igishushanyo-mbonera cy’ahagombaga kubakwa amazu y’ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize.

Nk’uko Ubushinjacyaha bubisobanura, bijya kuzamba hishyuwe amasosiyete atatu yakoze akazi kamwe, kuko buri imwe yakakwaga itakarangije kandi yarahembwe akayabo.

Iyaherutse izindi mu guhembwa ni iyitwa "Studio Four" yishyuwe miliyoni magana atandatu na cumi n’indwi z’amanyarwanda (617 000 000 Frw), nyuma yo kwaka isoko indi Sosiyete "Synergy" yari yarishyuwe hafi miliyari (924 000 000 Frw). Iyi Synergy Ltd yari yahawe iri soko na none nyuma yo kuryambura ikigo "Case Consultant Ltd" cyari cyaritangiye, nacyo kikaba cyarahagaritswe kimaze kwishyurwa miliyoni 696. Ibyo bisobanuye ko ku gikorwa kimwe hasohotse amafaranga asaga miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri.

Kantengwa yatawe muri yombi tariki 12 Nzeli 2014. Hari hashize amezi make avanywe ku mwanya w’ubuyobozi bwa RSSB, ntihagira indi mirimo ashingwa.

Agitabwa muri yombi, Angélique Kantengwa yacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages