00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanzenze: Gitifu yahimbye ibyiciro by’ubudehe, yanga abatindi mu murenge we

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 3 August 2013 saa 04:45
Yasuwe :

Ababyeyi bafite abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza batuye mu murenge wa Kanzenze, mu karere ka Rubavu, baratabaza inzego zibifitiye ububasha ngo zibakemurire ibibazo byo guhindurirwa ibyiciro by’ubudehe. Ibyo byakozwe ubuyobozi bw’umurenge bugamije kwerekana ko nta batindi bafite nk’abantu bagezweho na gahunda ya VUP.
Mu mudugudu wa Kabari, mu kagari ka Nyamikongi haravugwa abatishoboye ku buryo bugaragara, nk’uko bivugwa n’abaturage bisanze mu byiciro (…)

Ababyeyi bafite abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza batuye mu murenge wa Kanzenze, mu karere ka Rubavu, baratabaza inzego zibifitiye ububasha ngo zibakemurire ibibazo byo guhindurirwa ibyiciro by’ubudehe. Ibyo byakozwe ubuyobozi bw’umurenge bugamije kwerekana ko nta batindi bafite nk’abantu bagezweho na gahunda ya VUP.

Mu mudugudu wa Kabari, mu kagari ka Nyamikongi haravugwa abatishoboye ku buryo bugaragara, nk’uko bivugwa n’abaturage bisanze mu byiciro bitandukanye birimo icya gatanu, nyamara bari mu cyiciro cy’abatishoboye.

Kanyabirato, Musabyimana na Mamambyeyi, bavuga ko bashyizwe mu byiciro byo hejuru n’uwitwa Rugomboka Daniel, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, n’uwari ushinzwe imiturire muri uyu murenge, bangaga ko umurenge wabo ugaragaramo abatindi n’abakene kandi hari gahunda ya VUP.

Mu gushaka kumenya niba ibivugwa n’abaturage ari ukuri, IGIHE twabajije abantu batandukanye bo muri uwo murenge. Ku ikubitiro twavuganye na Bwangeza Jean Baptiste utuye mu mudugudu wa Nyamikongi unafite umunyeshuri wiga muri KIST yemeza ko yarenganijwe n’ubuyobozi bukabyemeza.

Yagize ati « mu nama y’abaturage banshyize mu cyiciro cya kabiri cy’abatishoboye, nyuma nagiye kwibona banshyize mu cyiciro cya gatatu. Mbaza umurenge ukambwira ko umudugudu ari wo watanze lisiti ndiho. Umudugudu na wo umbwira ko umurenge ari wo wabihinduye.»

Bwangeza yakomeje avuga ko yitabaje umurenge, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu murenge ariko na we, akamubwira kwitabaza inzego zo hejuru atazi.

Yakomeje yemeza ko nta mikoro afite yo kurihirira uwo mwana we wari urangije umwaka wa gatatu, kuko ngo n’abaturage ubwabo bamushyize mu cyiciro cy’abatishoboye babibona.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kabari, Kayiranga Hermas yadutangarije ko hari abantu batandukanye bashyizwe mu byiciro bitari ibyabo. Yagize ati “ hari abantu batandukanye twashyize mu cyiciro cyo hasi kuko batishoboye, ariko twasanze bari mu cyiciro cya gatanu cy’abafite imodoka kandi na bo ubwabo batishoboye”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamikongo, Ngabo Janvier, yavuze ko ibi byiciro byakozwe mu buryo bukwiye. Yagize ati “ibyiciro byakozwe neza mu nteko y’abaturage. Abibonye ahandi keretse niba ari amakosa yandi yabayeho. Gusa bibyutse muri iyi minsi, abantu bagenda bavuga nabi, bagombye kurindira bikazasubirwamo.”

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kanzenze, Rikingizo yahakanye ibyo bavugwaho, avuga ko gushyira abaturage mu byiciro byakorwaga mu nteko y’umudugudu. Gusa ngo byaje gukomera nyuma y’uko havutse ikibazo cy’abanyeshuri, cyo kwishyura amafaranga y’ishuri hagendewe ku byiciro.

Rugomboka Daniel , wakomeje kuvugwaho guhindura abantu mu byiciro bari barashyizweho, mu kiganiro na IGIHE yahakanye ibimuvugwaho. Yagize ati «twabashyize mu cyo bari bakwiye, keretse hagize andi makosa yaba yarabonetsemo. Sinahindura nta nyungu naba mbifitemo. Nta mazina yabo nari nzi. Ku bafite icyo kibazo bazakore urutonde n’amazina yabo, babyerekane, babazwe uko bavanyweho.»


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .