Ibi Ndahiro yabitangaje nyuma y’aho ku wa 3 Ugushyingo 2020, Kanziga agaragariye mu rukiko rw’i Paris nk’umwe mu batangabuhamya bashinjura Paul Barril uri gukorwaho iperereza ku ruhare yaba yaragize muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Yabwiye The New Times ati “Agathe Kanziga ni umwe mu b’imbere mu bateguye Jenoside. Iyaba hari hari ubushake bwa politike yari kuba yaraciriwe urubanza mu Bufaransa cyangwa akoherezwa mu Rwanda.”
Yongeyeho ati “Muri iki kirego, akwiye kuba aburanishwa hamwe na Paul Barril. Agathe akekwaho kugira uruhare muri Jenoside, ntabwo ari umutangabuhamya usanzwe wo gushinjura.”
Umuyobozi w’Umuryango uharanira ubutabera ku bacitse ku icumu ukorera mu Bufaransa, Collectif des Parties Civiles pours Le Rwanda (CPCR), Alain Gauthier, yavuze ko atari azi ko Kanziga yazanywe mu kirego cya Barril nk’umutangabuhamya ushinjura, kandi na we hari ibirego bimutegereje, kandi igihe kikaba kigenda ataburanishijwe.
Yagize ati “Hari ikirego cye bwite kimutegereje, nyuma y’impapuro zisaba ko aburanishwa twatanze mu 2007, icyo ni cyo kirego twakwifuza kubona kijya mbere. Kanziga afite imyaka 79, igihe kiri kwihuta, nk’uko bimeze no ku bindi birego bisa.”
Agathe Kanziga ashyirwa mu majwi cyane nk’umwe mu bantu bari ku ruhembe rw’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko yabaga mu “Akazu” kari kagizwe n’abakomokaga mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, by’umwihariko mu zahoze ari Perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi.
Kugeza ubu, u Bufaransa bwanze kumwohereza mu Rwanda kugira ngo akurikiranyweho ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ashinjwa.
Impapuro zisaba ko Kanziga yakoherezwa mu Rwanda, zateshejwe agaciro n’u Bufaransa mu 2011, nta n’akanunu ko kuba yazaburanishirizwa mu Bufaransa kagaragaye.
U Bufaransa bwegeza kwima Kanziga ibyangombwa byo guturayo byemewe n’amategeko, ari ko ntiyigeze anirukanwa muri icyo gihugu.
Barril ashinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu 1990, mbere y’uko FPR itangira urugamba rwo kubohora igihugu, Barril yakoze igenzura ry’Ingabo z’u Rwanda. Yivugiraga we ubwe ko ari Umujyanama wa Perezida Habyarimana.
Ni umwe mu basirikare bakuru b’u Bufaransa bashinjwa kuba bari mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Inyandiko yo mu 2016 yashyizwe hanze na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, igaragaza ko muri Jenoside, Barril yishyuwe na Guverinoma yakoraga ubwicanyi ngo atoze abasirikare kabuhariwe kugira ngo hakorwe igikorwa cyiswe “Insecticide” (Kwica udukoko), cyari kigamije kurimbura Abatutsi.
We ubwe ngo yiyemerera ko yari mu Rwanda tariki ya 07 Mata 1994 ndetse muri Kamena 1994 yaneretse TV France 2, icyuma yavugaga ko ari agasanduku k’umukara k’indege Falcon 50 ya Habyarimana.
Ku wa 3 Ugushyingo nibwo umucamanza ushinzwe gukora iperereza ku bakekwaho uruhare muri Jenoside, yahamagaje Kanziga w’imyaka 78 nk’umwe mu batangabuhamya bashinjura hagamijwe kugira ngo amuhate ibibazo ku byo yaba azi kuri Barril.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!