00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karangazi: Umugabo arakekwaho kwicisha umugore we agafuni

Yanditswe na
Kuya 12 February 2015 saa 04:04
Yasuwe :

Ndayisenga Emmanuel utuye mu kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, arakekwaho kwicisha ifuni uwo bashakanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Karangazi John Ngoga yabwiye IGIHE ko Ndayisenga w’imyaka 43 yivuganye Florence Uwimana mu ma saa cyenda z’ijoro ryacyeye, agahita atoroka.
Ngoga avuga ko intandaro y’ubu bugizi bwa nabi, umuturanyi yarasanzwe asambanya kandi na we afite umugabo, yagiye kwipimisha inda kuri uyu wa 11 Gashyantare 2015 (…)

Ndayisenga Emmanuel utuye mu kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, arakekwaho kwicisha ifuni uwo bashakanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Karangazi John Ngoga yabwiye IGIHE ko Ndayisenga w’imyaka 43 yivuganye Florence Uwimana mu ma saa cyenda z’ijoro ryacyeye, agahita atoroka.

Ngoga avuga ko intandaro y’ubu bugizi bwa nabi, umuturanyi yarasanzwe asambanya kandi na we afite umugabo, yagiye kwipimisha inda kuri uyu wa 11 Gashyantare 2015 agasanga yaranduye.

Amakuru yageze ku mugore wa Ndayisenga, abimubaza nijoro baryamye undi afata agafuni akamukubita mu mutwe ubwonko burasohoka nk’uko abana babo babitangarije ubuyobozi bw’ Umurenge.

Polisi yo mu Karere ka Nyagatare yabwiye IGIHE ko Emmanuel Ndayisenga yamaze kwica umugore we agahita atoroka, ariko ko yaje kwishyikiriza Polisi ya Karangazi mu ma saa saba z’amanywa kuri uyu wa kane.

Abana batatu ba nyakwigendera Florence Uwimana w’ imyaka 37, basigaranywe na nyirasenge wabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Karangazi ashimangira ko nta makimbirane uyu muryango wari usanzwe ufitanye, agasaba abaturage kujya bumva inama bagirwa n’abayobozi no kwirinda guharika kuko ni byo bizana amakimbirane mu miryango, n’ubwo ngo iki kibazo cyo guharika kidasanzwe mu murenge wa Karangazi.

Icyaha cyo kwica uwo bashakanye gihanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo y’142 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Jean Paul Kayitare


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages