00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukozi muri Labolatwari yegukanye asaga miliyoni muri poromosiyo ’Nikirenga’

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 December 2015 saa 08:56
Yasuwe :

Karasira Jean Paul,umukozi muri laboratwari y’ivuriro Polyfarm, utuye mu Murenge wa Remera, mu Mujyi wa Kigali, yegukanye amafaranga y’u Rwanda 1,158,000 muri poromosiyo ’Nikirenga’ ya Airtel.

Karasira yavuze ko aya mafaranga agiye kumufasha gutangiza imishinga icirirtse izamufasha kwiteza imbere, ndeste anashimita Airtel yashyizeho iyi poromosiyo kuko yahinduye ubuzima bwe.

Poromosiyo Nikirenga ya Airtel inyura kuri TV1 kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu isaa moya z’umugoroba.

Muri iyi poromosiyo abafatabuguzi ba Airtel batombola inyongera ya 300% n’igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni n’igice.

Abanyamahirwe babiri b’icyumweru bishyurirwa itike y’indege kuva i Kigali kugera i Rubavu bakamara iminsi ibiri muri Selena Hotel bafashwe neza.

Buri wese wagize aya mahirwe aba yemerewe kuzana inshuti ye imwe ikamuherekeza muri uru rugendo.

Airtel Rwanda kandi itanga amafaranga ibihumbi 100 yo kwifashisha mu guhaha ku batsinze mu gihe basoje urugendo rwabo.

Bigenda bite muri Poromosiyo Nikirenga?

Buri munsi, abafatabuguzi ba Airtel bazajya bakira ubutumwa bubaha intego za buri munsi. Buri mufatabuguzi ashobora gukanda iyi mibare;*141*1# kugira ngo abone intego ye y’umunsi.

Iyo ntego nigerwaho ku munsi, umufatabuguzi azabona ubutumwa bugufi bwemeza ko yabonye inyongera ya 300%.

Ubu butumwa bugufi buzajya bubabwira ko binjiye muri tombora ibemerera gutsindira ibihembo bya buri munsi.

Nyuma yo kugera ku ntego ya buri munsi, umufatabuguzi azajya atsindira kwinjira muri tombora imwe y’umunsi.

Abatsinze bazajya babimenyeshwa gusa na numero ya telefone 0731000000.

Ibyerekeye ikompanyi Bharti Airtel

Sosiyete ya Bharti Airtel Ltd, ni ikompanyi y’itumanaho ikomeye ku isi, ikorera mu bihugu 20 byo muri Afurika ndetse na Aziya. Ifite icyicaro i New Delhi, mu Buhinde.
Bharti Airtel Ltd iri mu ma kompanyi atatu y’itumanaho afite abafatabuguzi benshi ku Isi.

Mu Buhinde, iyi kompanyi itanga serivise zirimo internet ya 2G, 3G na 4G ndetse ikanacuruza amatelefone agendanwa n’atagendanwa. Mu mpera za Nyakanga 2015, Bharti Airtel yari ifite abafatabuguzi miliyoni 333.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages