00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Ababyeyi bakebuwe ku kwita ku bana bifashishije amasomo y’umugoroba w’ababyeyi

Yanditswe na Iradukunda Desire
Kuya 26 June 2018 saa 10:18
Yasuwe :

Abagize umuryango GAERG, bakanguriye ababyeyi bo mu Mirenge ya Twumba na Rwankuba, kumenya akamaro k’umugoroba w’ababyeyi mu kwita ku buzima bw’abana, babasaba gukoresha inyigisho bahabwa bita ku isuku y’abana no ku myigire yabo.

Ni igikorwa cy’ubukangurambaga bwateguwe n’umuryango w’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994, barangije kwiga amashuri makuru na za kaminuza bibumbiye mu muryango GAERG, bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Iki gikorwa cyabaye nyuma y’umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe ya GAERG n’ikipe y’imirenge ibiri yihuje ya Rwankuba na Twumba. Hatanzwe ikiganiro kiganisha ku ruhare rw’umugoroba w’ababyeyi ku iterambere cyane cyane ku mibereho myiza y’umwana.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Ushizwe kurinda no kurengera abana, Nyirabahinde Anastasie yasobanuye ko umugoroba w’ababyeyi wagakwiye kuba isoko y’imibereho byiza y’abana kuko iyo ababyeyi babanye nabi bituma n’abana babo bibagiraho ingaruka.

Yagize ati “Babyeyi muri aha niba mudakora umugoroba w’ababyeyi murihombya kandi murahombya n’abo muzasiga aribo bana. Umugoroba w’ababyeyi niho mushobora kuganiriramo ibibazo mufite bigakemuka, n’ibibazo biri mu baturanyi bawe bigakemuka.”

“Icyo gihe mukabaho neza mugatera imbere n’abana banyu bakabaho neza bakiga. Iyo mu muryango hari amakimbirane, abana ntibabona ibyo bakeneye. N’iyo mumuboneye agakayi ntiyiga kuko mwarimu atangira kwigisha umwana agatangira gutekereza ibyo mwarayemo.”

Yakomeje avuga ko mu mugoroba w’ababyeyi bigiramo kugira isuku bityo ko bakwiye gushingira kuri ayo masomo bakita ku isuku y’abana, bakita ku myigire yabo babarinda kuva mu ishuri ngo bajye gusarura icyayi.

Umunyamaganga Nshingwabikorwa wa GAERG, Nsengirayemye Fidèle, yavuze ko bikwiye ko Abanyarwanda bumva neza akamaro k’umugoroba w’ababyeyi cyane cyane ku mibereho myiza y’abana babarinda kuva mu ishuri.

Umuryango GAERG usanzwe ukora ibikorwa binyuranye mu gufasha abacitse ku icumu no mu bindi bikorwa byo’ubuzima bw’igihugu bigamije gufasha abanyarwanda kugira ubuzima bwiza. Kuri ubu bakaba banatangiye mu rugamba rwo gusobanura akamaro k’umugoroba w’ababyeyi ku mibereho myiza y’umwana.

Umunyamabaga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Twumba, Nsanganira Vianney
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GEARG, Nsengiyumva Fidèle
Umuyobozi muri Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango Ushinzwe kurengera abana, Nyirabahinde Anastasie
Abaturage bakanguriwe kwita ku mibereho y'abana babo
Abaturage bo mu mirenge ya Twumba na Rwankuba muri Karongi
Ubu bukangurambaga bwabanjirijwe n'umukino wa gicuti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages