Mu byiciro byahungabanyijwe cyane n’ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 harimo n’icy’abafite ubumuga.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE bo mu Karere ka Karongi bavuze ko imibereho yabo yarushijeho kuba mibi kuko uwari ufite umuhahira akazi kahagaze ndetse n’uwatungaga abana aciye incuro akaba agowe n’ubuzima.
Ihirwe Aniese ufite ubumuga bw’ingingo akaba atuye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, avuga ko mbere ya COVID-19 bari basanzwe batunzwe n’umubyeyi wabo wigishaga ariko ubuzima bukaza guhinduka ubwo akazi ke kahagararaga.
Yagize ati “Kubera iki cyorezo tugumana mu rugo, ntabasha kugenda ngo abe yakora agire icyo akuzanira, yewe n’icyo afatishije agushyira ku ruhande kuko yamaze kuguhararukwa; ufite ubumuga COVID-19 yatumye abaho nabi.”
Mu bandi batanze ubuhamya bwabo harimo Mukamwiza Josephine utuye mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagali ka Gisanze mu Murenge wa Rubengera uvuga ko yagowe n’ubuzima.
Uyu mubyeyi w’abana batandatu avuga ko ubuzima bwabaye ingume kubera uwo bashakanye afunze.
Ati “Mu byukuri mu mwaka ushize nibwo umwana nabashije kujya kumuvuza ku Bitaro Bikuru bya Kibuye ariko nyuma nabuze ubushobozi baransezerera kandi urebye muri make nibwo umwana yari atangiye kubasha kugenda.”
“Mu buzima busanzwe bwa mbere ya COVID-19 umuntu yabonaga aho ajya guca incuro ariko kuri ubu biragoye cyane kuko nta hantu babasha kuguha akazi uhetse umwana ungana gutya, ntajya hasi mbese buri kimwe cyose ngikora turi kumwe.’’
Mukamwiza akomeza avuga ko n’abari bafite akazi kubera ko babaga bari mu rugo barakikoreraga, bya biraka yacungiragaho imibereho akabibura.
Agaragaza ko umwana we mbere ya COVID-19 yabonaga igikoma cyo kunywa kuko yabashaga gukorera amafaranga.
Uwumuremyi Félicie ufite abana batandatu barimo uw’imyaka 12 ufite ubumuga avuga ko kubera atavuga ndetse ntiyumve bibateranya kenshi.
Ati “Hari ubwo umwana ambwira ibintu simbyumve, nanabyumva nkabiburira ubushobozi akandakarira cyane, tugatongana ndetse inshuro nyinshi iyo mwimye ikintu agishaka aca amarenga akavuga ko amfungisha ku buryo akenshi tuba tutabanye neza.”
“Mbere ya COVID-19 nabashaga gukorera amafaranga ngo mbone ikidutunga, ariko kuri ubu kubona aho waca inshuro birakomeye cyane kuko tutagipfa kugenda hose aho dushaka ndetse turifuza ko inzego z’ibanze zadufasha kuko ubuzima buratugoye.’’
Ubuyobozi bw’ibanze bwemeza ko imibereho y’abafite ubumuga yagoranye cyane muri iki gihe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisanze, Musabyimbana Clotilde, yavuze ko ibibazo bimwe na bimwe bishingiye ku babyeyi babuze imirimo.
Yagize ati “Imibereho y’abafite ubumuga muri iki gihe yarabagoye cyane, dore ko ababyeyi benshi batakaje akazi nubwo bashoboraga kubona ibyo kurya akarere kabigizemo uruhare, gusa ntihabonekaga byinshi nk’uko babyishakiraga.”
Yasabye imiryango nterankunga gufasha abatarabasha kubona insimburangingo ku bwo kubura ubushobozi kuko nk’akarere gahera ku babaye cyane kurusha abandi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, avuga ko abafite ubumuga mu gihe cya COVID-19 bahuye n’imbogamizi nyinshi cyane.
Ati “Abafite ubumuga baracyafite inzitizi nyinshi mu buzima bwabo bwa buri munsi, aho usanga batabasha kubona insimburangingo kandi zibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi kubera zihenze. Uburezi bwabo buracyafite ibibazo byinshi bituruka ku miterere y’ahantu nkaho usanga ahantu hari imisozi myinshi maze kugera ku mashuri bikabagora, abarimu badafite ubushobozi bwo kubigisha, inyubako zitaborohereza, gusa icyiza nuko ibisubizo birimo gushakishwa.”
Mu bisubizo bashakiwe harimo kuba insimburangingo bazajya babasha kuzibona bifashishije ubwisungane mu kwivuza.
Ndayisaba akomeza ati “Turimo no gushaka abafatanyabikorwa bazajya bazicuruza ku mafaranga make dore ko byari bisanzwe bibera mu Bitaro bya Gatagara honyine.’’
Mu gushakira ibisubizo birambye ibi bibazo, Urugaga rw’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu kurwanya Virusi itera SIDA no guteza imbere ubuzima (UPHLS) ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ruheruka guhugura abahagarariye abandi mu bafite ubumuga mu Burengerazuba n’abayobozi barimo abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu turere tugize iyi ntara harebwa imiterere yabyo n’uko byakemurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!