Uwafatanywe utubure 2000 yemera icyaha akagisabira imbabazi, ati Uru rumogi nari narushoyemo ibihumbi mirongo itandantu niteze kurwungukamo ibihumbi 120, kuko umukongomani naranguzagaho inkoko yari yangiriye inama yo gucuruza urumogi kuko ari rwo rwunguka, akaba ari na we urundanguza, ariko urabona ko ngize umwaku nkaba nfashwe nkaba nsaba imbabazi kuri iki cyaha nakoze dore ko ari ku ncuro ya mbere nari mbikoze.”
Undi we yahakanye yivuye inyuma ko ari we nyiri ako kabure kamwe yafatanywe, akavuga ko bishoka ko ari urwo umugabo yasize munzu, dore na we afunze akurikiranyweho gucuruza urumogi.
Yagize ati “Uru rumogi sinari nzi ko ruhari kubera ko muri iki cyumba umugabo wanjye ni cyo yararagamo mbere y’uko afatwa agafungirwa muri gereza akurikiranywe gucuruza urumogi.”
Polisi yo muri ako Karere yo ivuga ko abo bombi batawe muri yombi nyuma y’amakuru bari bamenye ko umwem muri bo afite urumogi aje kuranguza undi, bahita batabwa muri yombi.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois avuga ko imyifatire nk’iyo ibabaje mu gihe leta yashyiriyeho abagore amahirwe bashobora gukoresha bakiteza imbere, akomeza asaba abantu kwirinda ubucuruzi butemewe kuko bushora mu bibazo ba nyiri kubukora harimo gufungwa ndetse bakaba basigira ubuyobozi umutwaro wo kurera abana babo mu gihe bafunzwe.
Nk’uko biteganywa n’igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu gihe aba bagore baba bahamijwe icyaha cyo kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge bahanwa hakurikijwe ingingo ya 594 aho iteganya igifungo cy’imyaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni 5.



















TANGA IGITEKEREZO