00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Abakobwa 3 biteguraga guhabwa amasakaramentu bagwiriwe n’ikirombe bahita bapfa

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 5 August 2014 saa 11:27
Yasuwe :

Abakobwa babiri biteguraga guhabwa amasakaramentu n’undi wari wagiye gukura ingwa yo gusiga ku nkono mu Murenge wa Gashari mu Karere ka Karongi bagwiriwe n’ikirombe bahita bahasiga ubuzima.
Ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki ya 4 Kanama 2014 mu Kagari ka Rugobagoba, umukobwa witwa Niyobuhungiro Yvette w’imyaka 20 y’amavuko witeguraga kubatizwa kuri icyi cyumweru, ari kumwe na Mukeshimana Aline w’imyaka 12 y’amavuko witeguraga guhabwa ukarisitiya, bari bagiye gushaka ingwa yo gusiga inzu (…)

Abakobwa babiri biteguraga guhabwa amasakaramentu n’undi wari wagiye gukura ingwa yo gusiga ku nkono mu Murenge wa Gashari mu Karere ka Karongi bagwiriwe n’ikirombe bahita bahasiga ubuzima.

Ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki ya 4 Kanama 2014 mu Kagari ka Rugobagoba, umukobwa witwa Niyobuhungiro Yvette w’imyaka 20 y’amavuko witeguraga kubatizwa kuri icyi cyumweru, ari kumwe na Mukeshimana Aline w’imyaka 12 y’amavuko witeguraga guhabwa ukarisitiya, bari bagiye gushaka ingwa yo gusiga inzu mu rwego rwo kwitegura ibirori by’ ayo masakaramentu. Aba bakobwa bari kumwe n’undi witwa Mpinganzima w’imyaka 7 y’amavuko wari watumwe na nyina ingwa yo gusiga inkono iwabo babumba.

Abaturage batandukanye bo mu Mudugudu wa Shungwe wabereyemo iyo mpanuka, dore ko ari ho ikirombe cy’ingwa giherereye, batangarije IGIHE ko icyo kirombe abo bana bapfiriyemo cyari kimaze igihe kidacukurwamo ingwa.

Rukesha Emile, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari, yatangarije IGIHE ko abo bakobwa uko ari batatu bahise bapfa.

Yagize ati ”Ayo makuru twayamenye ejo hashize, saa saba n’iminota icumi, abaturage babonye abo bakobwa binjira mu kirombe ni bo babitumenyesheje. Icyo kirombe cyari kimaze hafi imyaka ibiri kidacukurwamo ingwa, abo bana rero biteguraga guhabwa amasakaramentu n’undi mwana muto w’imyaka 7 ukomoka mu muryango w’abasigajwe inyuma n’amateka bagiyemo”.

Akomeza agira ati “Ikigaragara ni uko ubutaka bwari bworoshye cyane, kuko cyabagwiriye ubwo bacukuraga ku mukingo barimo imbere mu kirombe cyahise kibagwira.”

Rukesha yakomeje avuga ko abaturage bagerageje gutabara ngo barebe ko babakuramo bakirimo umwuka, ariko biba iby’ubusa kuko basanze bose bapfuye.

Yagiriye inama abaturage…

Yagize ati «[…] bakwiriye kubahiriza gahunda tuba twarabahaye yo gukumira impfu zimwe na zimwe. Abaturage kandi turabasaba kujya batanga amakuru ku gihe n’ubonye aho bagiye gucukura akatubwira kugirango dukumire, kuko urumva nk’abo bana hari abaturage bababonye bajyamo, kandi bazi ko aho hantu hatagicukurwa, ariko ntibahise batanga amakuru. »

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko umwe muri aba bana yahise ashyingurwa, abandi bakaba bari bushyingurwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kanama.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages