Aba baturage bavuga ko barwaraga bakarembera mu ngo kubera gutinya kujya kwa muganga nta bwisungane mu kwivuza bafite.
Nsengiyumva Charles wo mu murenge wa Gitesi, ufite umuryango w’abantu 11 yagize ati “Twajyaga turwara tukarembera mu rugo, tukarya ibicuncu, tukarya imiravumba kubera gutinya kujya kwa muganga nta mituweli. Ubwo bayidutangiye, tuzajya tujya kwivuza hakiri kare tugire ubuzima bwiza".
Nziyumvira Simon, umugore we aherutse kwicwa n’inka imuvuna umugongo. Yari yarabuze uko amuvuza kuko batari bakishyuye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.
Ati "Turashimira Perezida Kagame ko yita ku babaye n’abatishoboye ndetse muri rusange navuga ko yita ku bantu bose. Aba baterankunga Imana ibongerere imigisha. Nari mfite umurwayi waheze mu nzu, ejo nzamuhekesha mujyane bamuvure".
Tuyisenge Vestine, wo mu murenge wa Rwankuba afite abana bato b’impanga. Aba bana barwaraga akabura uko abavuza, kuko adafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Ati "Nari narabuze amafaranga ya mituweli, abana barwaraga, nanjye ubwanjye nkarwara tukabura uko twifuza. Turashimira aba bagiraneza badutangiye mituweli , tugiye gukora uko dushoboye ku buryo iy’ubutaha tuzayiyishyurira".
Dr Ntagwabira Edouard, Umuyobozi wa FPR inkotanyi mu ishami ryihariye rya RBC/BIOS, yavuze ko iyi nkunga bayikusanyije kugira ngo abaturage babashe kwivuza, cyane ko imwe mu ntego za FPR ari uko abaturage bagira ubuzima bwiza.
Ati "Turasaba abahawe inkunga kwivuza ku gihe no kugira isuku kuko ari yo soko y’ubuzima. Turabasaba kwikingiza covid-19, no kubikangurira bagenzi babo".
Mu murenge wa Gitesi abanyamuryango ba FPR bakorera mu ishami ry’ubuzima bishyuriye mituweli abaturage 78, kimwe no mu murenge wa Rwankuba.
Muri rusange abaturage aba banyamuryango bishyuriye ni 156. Buri muturage akaba yishyuriwe ibihumbi 3.
Mu murenge wa Rwankuba abari bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza ni 98.5% naho mu murenge wa Gitesi abamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza ni 92%.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba Mudacumura Aphrodis yashimiye aba baterankunga, anasaba abahawe iyi nkunga gukora cyane ku buryo ubutaha nabo bazagira abandi bafasha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!