Babitangaje kuri uyu wa 17 Mutarama 2021, ubwo mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Karongi, hatangizwaga igikorwa cyo gukingira Covid-19 icyiciro cyihariye cy’abanyeshuri bafite kuva ku myaka 12 kugera kuri 17.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukase Valentine, yavuze ko iki gikorwa bari bamaze iminsi bagitegura, ndetse ngo n’ababyeyi b’aba bana barabimenyeshejwe.
Ati "Abana ntibagire ubwoba, urushinge ntabwo rubabaza, icyakora kuko ari ikintu kiba cyinjiye mu mubiri bishobora gutera impinduka nto ariko ntabwo byagera aho umwana aremba".
Umutoni Bénitha afite imyaka 13, yiga ku ishuri ribanza rya Rubengera I. Nyuma yo gukingirwa yagize ati “Numvise ntacyo rutwaye kubera ko barunteye simenye n’igihe byabereye. Nari mfite ubwoba kuko hari abari barambwiye ko barugutera ku kuboko rugahingukiranya inyuma".
Ntakirutimana Etienne yavuze ko icyamuteye kwikigiza ari ukugira ngo yirinde covid-19.
Ati "Kuba bamaze kungikira mbyakiriye neza kuko umubiri wanjye uzabasha guhangana n’iyi ndwara".
Murekatete Suzane wigisha ku ishuri ribanza rya Rubengera I, yashimye guverinoma y’u Rwanda kuba yaratekereje gukingira abana bari munsi y’imyaka 18.
Ati "Twari dufite impungenge ko abana batikingije bashobora kuba bakwandura natwe bakaba batwanduza ariko ubu turishimye cyane kubera ko nabo bakingiwe nkatwe turumva ari byiza".
Mu karere ka Karongi kimwe n’ahandi mu gihugu hari abaturage bake banze kwikingiza covid-19, birirwa bihishashisha.
Umuyobozi w’ishuri Julienne Mukamwiza, avuga ko batumye abana kubwira ababyeyi ko hari gahunda yo kwikingiza kandi ngo nta mwana wigeze agaruka avuga ko umubyeyi we yamubujije.
Ati "Abafite imyumvire yo kubuza abana babo kwikingiza, icyo nababwira ni uko kwikingiza no kujya mu ijuru ari ibintu bibiri bitandukanye. Mu ijuru hazajyayo ubugingo, urukingo barutera mu mubiri".
Muri iki cyiciro kizamara iminsi itanu, mu karere ka Karongi hazakingirwa abanyeshuri 41 538 mu mashuri 179 arimo abanza n’ayisumbuye.
Mu Rwanda abamaze gukingirwa doze ya mbere ya covid-19 ni 7 912 278), abakingiwe doze ebyiri ni 6 398 938, abamaze gukingirwa doze ishimangira ni 626 624.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!