Tariki 16 Ukuboza 2021, nibwo urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Muhayimana imyaka 14 y’igifungo nyuma yo kumuhamya ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abazi imyitwarire n’ibikorwa byamuranze muri Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko igihano yahawe ari gito, bagasaba abo bireba ko bazakora iperereza ryimbitse kuri ordre de mission yatumye adakurikiranwaho ibyaha bakorewe kuri sitade Gatwaro no muri Home saint Jean.
Nkurunziza Jean Marie Vianney, yavuze ko atashimishijwe n’igihano cyahawe Muhayimana, asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse.
Ati “Hari ibintu byinshi birengangije nk’ukuri, ikindi bakaba batarashatse gucukumbura mu buryo Muhayimana yageze mu bice byinshi bya perefegitura ya Kibuye”.
Uyu mugabo w’imyaka 60, muri 1994, yari umushoferi wa Daihatsu y’ubururu ya Guest House ya Kibuye. Abamuzi bavuga ko yakoreshaga iyo modoka mu kugeza abicanyi ku bicwaga.
Ati “Iperereza ryakozwe mu by’ukuri njyewe ikintu nabonye bashaka kugira ngo bahishe amatariki nyayo y’igihe uriya Mwafurika yapfiriye n’igihe uriya Claude yamutwariye n’igihe yagarukiye, icyo gihe ibimenyetso bimushinja byaboneka. Ntabwo numva ukuntu yabuze ku bitero byaje hano kuri stade Gatwaro, kuri Paruwasi ya Kibuye ndetse n’i Nyamishaba, ngo avuge ngo yari yibereye mu Ruhengeli yarajyanye umurambo wa Mwafurika”.
Nyirahabimana uvuga ko azi neza Muhayimana yavuze ko atahawe amahirwe yo gutanga ubuhamya. Ngo benshi mu bahawe amahirwe yo gutanga ubuhamya muri uru rubanza rwabaye tariki 22 Ugushyingo kugera tariki 17 Ukuboza 2021 ni abantu b’inshuti za Mpayimana harimo n’abo bakoranaga.
Ati “Ntabwo nanyuzwe n’igihano yahawe kubera ko nta jambo twabonye. Ukumva nk’abantu bakoranye ibyaha nibo bahagurutse bagiye gutanga ubuhamya kandi noneho hagaragaramo ikintu cy’uko yaba yaratanze amafaranga…Claude ndamuzi sinzi niba anambonye atagwa mu kantu kuko ibyo bakoraga byose njyewe narabirebaga.”
Abavuga ko bafite amakuru bifuza gutanga mu rubanza rwa Claude Muhayimana barenga 10. Aba barasaba Leta y’u Rwanda n’urukiko rwaburanishije Claude Muhayimana ko mu bujurire bazahabwa umwanya bagatanga amakuru y’ibyo bazi ku bikorwa bya Muhayimana muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhakarikwa, Claude Muhayimana yavuye mu Rwanda ajya muri Kenya. Umugore we, niwe wamufashije kubona indangamuntu y’u Rwanda mu buryo bwa butemewe. Uyu mugore avuga ko yabikoze mu rwego rwo kumwitura.
Yasabiwe igihano gito
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko igihano cy’imyaka 15 umushinjacya yasabiye Claude Muhayimana ari gito bakavuga ko yari akwiye kumusabira gufungwa burundu. Iki gihano yasabiwe n’ubushinjacyaha nicyo urukiko rwahereyeho rumuhanisha igifungo cy’imyaka 14.
Abakurikiraniye hafi uru rubanza barimo umunyamakuru Sehene Ruvugiro umunyerewe mu gukurikirana imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi ziburanishirizwa mu mahanga, bagaragaza impamvu eshatu zaba zarateye umushinjacyaha gusabira Muhayimana igihano gito.
Iya mbere ni uko hari ibyaha byabereye kuri Stade Gatwaro no kuri Home saint Jean atakurikiranyweho, kuko yagaragaraje Ordre de mission y’uko yari yajyanye umurambo wa Mwafurika.
Indi mpamvu ngo ishobora kuba ari uko yagize uruhare mu kurokora Abatutsi barimo umugore we n’abantu bo mu muryango w’umugore we.
Impamvu ya gatatu bakeka ko yateye umushinjacyaha gusabira Muhayimana igihano gito, ni uko akuze. Mpayimana afite imyaka 60 y’amavuko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!