Iki kibazo kigaragara mu midugudu itandukanye y’Akagari ka Kibilizi mu Murenge wa Rubengera. Abatuye muri aka gace bavuga ko abambura abaturage ari itsinda ry’abasore bakorera hamwe.
Mukantagara Espérance utuye mu Mudugudu wa Kimigenge avuga ko iki kibazo cy’abajura batega abaturage bakabambura ibyabo kimaze gufata indi ntera.
Ati “Njye banabikoze umwana wanjye. Yagiye kubitsa amafaranga, ageze hariya haruguru baramubwira ngo zana iyo telefoni tuyigufashe, baramuzamura baramufata barayamwambura.”
Amakuru avuga ko aba basore banakoze inoti z’inyiganano, ku buryo bashobora kuziha umuntu kugira ngo abakurikire, bamugeza ahantu hadaca abantu benshi bakamwambura ibyo afite birimo telefoni n’amafaranga.
Mukantagara ati “Birakabije nimudutabare. Njyewe nzi abantu barenga 50 bamaze kwamburwa n’aba bajura, hari n’umusore baherutse kwambura ibihumbi 350 Frw avuye kuyabikuza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, avuga ko iki kibazo nk’ubuyobozi bw’akarere bumaze kukimenya ndetse batangiye kugikurikirana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Karekezi Twizere Emmanuel, yavuze ko abatawe muri yombi ari bane, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rubengera. Bafashwe bamaze kwambura umugore amafaranga ibihumbi 210 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!