Isiganwa ry’ubwato ni umukino ukinwa n’abaturiye ibiyaga. Ukinwa n’abantu babiri bafatanyije, umwe imbere undi inyuma, bagafatanya kuyobora ubwato bakoresheje ingashya aribyo bita “kuvugama”.
Karongi, nka kamwe mu turere dutanu dukora ku Kiyaga cya Kivu mu Ntara y’Iburengerazuba naho uyu mukino urahari. Kimwe no mu yindi mikino abagore basiganwa ukwabo n’abagabo bagasiganwa ukwabo.
Mu birori bw’umunsi wo kwibohora byabaye tariki 4 Nyakanga 2026, bigahuzwa no gusoza imurikagurisha ry’abikorera na Car free zone yari imaze iminsi ibera mu mujyi wa Karongi, ku nshuro ya mbere muri aka Karere habereye isiganwa ry’abatwara ubwato.
Abasiganwa bahagurikiye kuri hoteli Chateau le Marara, berekeza ahazwi nko kwa Catherine.
Mu bagore, itsinda rya Yankurije Vestine na Nyirantirivamunda Athanasie niryo ryabaye irya mbere mu matsinda atanu yitabiriye irushanwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Yankurije yavuze ko amaze imyaka irenga 30 atwara ubwato asaba ko uyu mukino washyiriwaho amategeko awugenga ukanashyirirwaho ishyirahamwe riwushinzwe kugira ngo utere imbere.
Ati “Icyo mbona cyakorwa kugira ngo uyu mukino utere imbere ni uko hajyaho amategeko awugenga ukaba umukino w’umwuga n’abawukina bagahabwa agaciro”.
Nshimiyimana Fils Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Karongi Sports Club, yigisha abana umukino wo koga n’umukino wa Triathlonm avuga ko wo gutwara ubwato kugeza ubu bibarizwa mu ishyirahamwe rishinzwe umukino wo koga.
Ati “Uyu mukino ukwiye gutezwa imbere kuko mu Rwanda dufite abakinnyi bawushoboye, kandi no kuwukina ntibisaba ibishoro bihambaye kuko ntusaba kubaka stade n’ibibuga. Abawukina kinyamwuga bakoresha bwa bwato buto bwa pulasitike butwarwa hakoreshejwe ingashya”.
Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera, Ntwari Janvier yavuze ko iri siganwa ry’abatwara amato bariteguye mu rwego two kumenyekanisha uyu mukino no kugaragaza ibyiza by’Akarere ka Karongi.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yashimye abikorera bateguye imurikabikorwa ryagaragarijwemo umukino wo gutwara ubwato, avuga ko bagira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu binyuze mu misoro no guhanga akazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!