Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba, buravuga ko bwavumbuye abaturage basaga 1000 barwaye amavunja mu ibarura ryimbitse bwakoze, bukemezeza ko hafashwe ingamba zikarishye zo guhashya iyi ndwara iterwa n’umwanda wo mu ngo.
Ubukana iyi ndwara yagaragaje muri aka karere bwatumye gakora ubushakashatsi bugamije kumenya imibare ntakuka y’abayirwaye, hagaragara 1021 nk’uko Hakizimana Sebastien uyobora aka karere by’agateganyo yabibwiye Radio Flash fm.
Hakizimana yakomeje asobanura ko nyuma y’ubushakashatsi bitarangiriye aho, ahubwo ngo abatahuweho amavunja bose bajyanwe kwa muganga barahandurwa.
Yagize ati “Ikibazo cy’amavunja nk’uko bigaragara kiri mu ngo zisaga 600, kirimo abaturage bageze ku 1021 hose mu karere. Cyafatiwe ingamba kuko abo bose boherejwe kwa muganga barahandurwa kandi bakanavurwa.”
Meya w’agateganyo yemeza hafashwe ingamba zikomeye zo gukumira ko amavunja yakongera kubinjirana akagera aho ababana ibigugu nk’uko byabagendekeye.
Muri izi ngamba harimo ko buri ngo ebyiri zigomba kugira umuntu uzikurikiranira hafi akamenya uko zishyira mu bikorwa gahunda z’isuku, ikindi kandi ngo abaturage bakirarana n’amatungo mu nzu na bo bagiye guhagurukirwa, kuko biri mu bifatwa nk’ibiza imbere mu ntandaro z’amavunja.
Mu ruzinduko abasenateri baherutse kugirira muri aka karere, baneguye bikomeye uburyo hakirangwa iyi ndwara idahesheje ikuzo, basaba ko isuku yashyirwamo imbaraga.
Senateri Mukankusi Perine wari ubayoboye yagize ati “Ikindi kitanejeje cyagiye kigaragara ni ikibazo cy’amavunja… ariko ibyo ngibyo twasanze bijyana n’icyo kibazo cy’umwanda”
Akarere ka Karongi gahigishije uruhindu abarwaye amavunja nyuma y’utundi turere nka Gakenke, Gicumbi, Burera, Nyabihu, Nyamagabe, Nyaruguru n’ahandi, bavumbuye abatari bake bayarwaye ndetse bagahandurwa.
Izi ngamba zikurikiye ijambo Perezida Kagame yavuze mu mpera z’umwaka 2014 anenga abayobozi bateshuka ku nshingano zabo, kugeza n’aho usanga abantu barwaye amavunja.
Ari mu Karere ka Kirehe kuwa 14 Ugushyingo, Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo giteye inkeke cy’abana barwaye amavunja, agasanga ari abayobozi batagira icyo bakora ngo acike.
Yagize ati “Sinari nzi ko mu Rwanda hari abantu bashobora kurwara amavunja! Gusanga abana b’Abanyarwanda mu ishuri barwaye amavunja. Ubu ni uburangare budashobora kwihanganirwa, tuzakemura ibyo bibazo (…) abayarwanye dushyireho uburyo bwo gutuma bikemuka, ariko turahangana n’abatuma bishoboka.”


















TANGA IGITEKEREZO