00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Amafaranga yashowe mu gufasha urubyiruko mu bworozi bw’ingurube yarahombye

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 6 January 2022 saa 03:12
Yasuwe :

Abasore n’inkumi bo mu Karere ka Karongi batari bafite akazi bishyize hamwe bashinga Koperative Hope Rubengera y’umushinga wo korora ingurube Leta iwutera inkunga ya miliyoni 2 Frw ariko birangira bahombye.

Shyaka Gaston uri mu bagize Koperative Hope Rubengera yavuze ko icyatumye bahomba ari uko korora ingurube bisaba igishoro mu gihe bo bari abashomeri ntaho bakura amafaranga.

Yagize ati “Baduteye inkunga y’ingurube 11 kandi kugira ngo zororwe byadusabaga amafaranga menshi. Hafi ya twese twari abashomeri, ubushobozi buza kubura ni yo mpamvu izo ngurube iyi saha zitagihari.’’

Yavuze ko ingurube imwe yaryaga ibilo bitatu ku munsi kandi kimwe kigura 250 Frw. Ubwo imwe yaryaga 750 Frw, buri munsi agomba kuva mu rubyiruko 10 rudafite aho rukura amafaranga.

Kubera iyo mikorere, bageze hagati babura inyungu bituma banakoresha igishoro umushinga uza guhomba burundu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard, yavuze ko bari gukora ubuvugizi ku karere ngo umushinga w’iyi koperative ukomeze.

Yakomeje ati “Urwo rubyiruko rwahawe ingurube kugira ngo rurusheho kwiteza imbere nka koperative. Byaje kugaragara ko nta bushobozi rufite bwo kuzitaho, rimwe ziranarwara zirapfa. Bityo rero ni ikibazo twari twatangiye gukorera ubuvugizi ku karere kugira ngo turebe icyo twabafasha.”

Iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 10, bari abasore n’inkumi batari bafite akazi. Magingo aya bose babonye akazi hirya no hino mu gihugu, umwe muri bo ni we ukorera mu Murenge wa Rubengera.

Ikiraro bari bororeyemo izo ngurube, bacyubakiwe n’akarere, gifite agaciro ka 1.700.000 Frw. Bari batangiranye ingurube 11 za kijyambere, banahabwa ibiryo byazo by’amezi abiri. Ibi biryo bimaze gushyira bakomeje guhanyanyaza ari nako zimwe zigenda zipfa kubera kubura indyo yuzuye bigeraho ubushobozi bubura burundu umushinga uhomba utyo.

Ikiraro Koperative Hope Rubengera yari yororeyemo ingurube nta n'imwe ikibamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages