Bavuga ko kuba badafite ibyangombwa by’amasambu ari kuri uyu musozi bibagiraho ingaruka kuko ubwo butaka badashobora kubutangaho ingwate muri banki ngo ibahe inguzanyo.
Byiringiro Samson avuga ko aya masambu ari ayabo atari akavuga ko atumva impamvu Leta itayabaruye ngo ibahe ibyangombwa bose.
Ati “Bamwe babonye ibyangombwa, abandi turabibura. Muri Bwishyura bagiye babibona twebwe I Rubengera turabibura”.
Ntamayimana Nicholas, avuga ko mu 1974 Leta yahaye abaturage uyu musozi bawuteraho amashyamba. Mu gihe cyo kubarura ubutaka, Leta yangiye bamwe mu bahafite ishyamba kuryibaruzaho bituma hari abasigara batabarurire ubutaka ngo bahabwe ibyangombwa byabwo.
Ati “Batubwira ko ishyamba ari iryacu, ariko ngo ubutaka si ubwacu, kandi ntabwo twemera ko ubwo butaka ari ubwa leta ahubwo dukeneye ko Leta itubarira ubwo butaka ikanaduha ibyangombwa byabwo, kugira ngo tuge tubona uko tubutangaho ingwate tugiye kwaka inguzanyo”.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi ,Mukarutesi Vestine, avuga ko iki kibazo atakizi agasaba aba baturage kwegera ubuyobozi bukagikurikirana.
Ati “Icyo kibazo ntabwo abaturage bigeze njyewe bakingezaho, numva bazaza kugira ngo abantu basesengure ikibazo cyabo, mu buryo bwubahirije n’amategeko, kugira ngo niba ari uburenganzira bwabo, babuhabwe ariko nanone niba ari ubutaka bwa Leta bashaka kwibaruzaho icyo gihe ntabwo byakunda.”
Igice kimwe cy’umusozi wa Bwimambure kiri mu kagari ka Ruragwe mu murenge wa Rubengera, ikindi gice kiri mu murenge wa Bwishyura. Abavuga ko bahafite ubutaka butabaruye bari hagati ya 60 na 70.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!