Iki kibazo cyatewe n’uko ubwo butaka butigeze bwandikwa kuri Leta nyuma yo kubugura, bigatuma bukomeza kugaragara mu mazina y’abahoze ari ba nyirabwo, ari na bo bakomeza kubarwaho imisoro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko bwatangiye gushaka umuti w’iki kibazo, nyuma y’uko abaturage 23 babwandikiye basaba guhagarikirwa imisoro y’ubutaka bagurishije Leta no gusonerwa iyo bamaze kubarwaho.
Mu Karere ka Karongi, hari abaturage Leta yagiye igurira ubutaka bwose cyangwa igice cyabwo, kugira ngo bushyirweho ibikorwa by’inyungu rusange birimo amashuri, imihanda, ibigega n’amavomo by’amazi ndetse n’imiyoboro y’amashanyarazi.
Icyakora, bamwe muri bo bakomeje kubarwaho imisoro y’ubwo butaka kubera ko hatakozwe ihererekanya ryabwo cyangwa ngo hakosorwe imbibi z’ibice byaguzwe.
Mu bahuye n’iki kibazo harimo abaturage bo mu Murenge wa Rubengera, bagurishije Leta ubutaka mu myaka 15 ishize, kugira ngo bwubakweho ishuri rya GS Zion Rubengera.
Nubwo bishyuwe ingurane z’ubwo butaka, bavuga ko kugeza ubu bukibanditseho, bigatuma bakomeza kubarwaho imisoro y’ubutaka batagifiteho uburenganzira.
Umwe muri abo baturage yavuze ko bifuza ko Leta ikosora amakuru y’ubutaka bwabo, ikanabakuriraho imisoro bakomeje kubarwaho.
Ati "Icyifuzo cyacu ni uko Leta yakwiyandikishaho buriya butaka, ikatwishyura amafaranga y'ingurane yasigaye, ikanahagarika kutubaraho imisoro ndetse n'igezemo tukayisonerwa".
Uyu muturage agaragaza ko uretse ikibazo cy’imisoro, hari n’amafaranga y’ingurane basigaye bishyuza, bityo bagasaba ko ibyo bibazo byose byakemurirwa rimwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kwakira ibibazo by’abo baturage, Akarere kagishije inama inzego zigakuriye kugira ngo hashakwe uburyo bwo kubikemura.
Yasobanuye ko hemejwe uburyo bwo gukora urutonde rw’abaturage bafite iki kibazo, rukemezwa n’Inama Njyanama y’Akarere, kugira ngo bashobore gusonerwa imisoro y’ubutaka bagurishije Leta.
Ati "Twihaye amezi 6 yo kubarura ubwo butaka no gukosora imibi aho biri ngombwa. Tugiye gutanga amatangazo kugira ngo abaturage bose bafite icyo kibazo batwegere tubafashe, amezi 6 twihaye atazashyira ntacyo turagikoraho".
Ntakirutimana yavuze ko Akarere kazatanga amatangazo ashishikariza abaturage bose bafite ubutaka bagurishije Leta ariko bukaba bukibanditseho, kwegera ubuyobozi kugira ngo ibibazo byabo bikurikiranwe.
Biteganyijwe ko muri ayo mezi atandatu hazakorwa ibarura ry’ubutaka bireba, hagakosorwa imbibi aho bikenewe, ndetse hagakurikiranwa ikibazo cy’imisoro ikomeje kubarwa kuri ubwo butaka.
Ubusanzwe umusoro w’ubutaka ubarwa hifashishijwe ikoranabuhanga, hashingiwe ku buso bwabwo, aho buherereye n’icyo bwagenewe gukoreshwa.
Iyo ubutaka bugurishijwe ariko ntihakorwe ihererekanya ryabwo mu buryo bwemewe, bushobora gukomeza kugaragara mu mazina y’uwabugurishije, bigatuma akomeza kubarwaho imisoro.
Iki kibazo kigaragaza akamaro ko kwihutira gukora ihererekanya ry’ubutaka nyuma y’ubugure, kugira ngo amakuru yanditse mu bitabo by’ubutaka agaragaze nyirabwo nyawe, birinde ko uwabugurishije akomeza kubarwaho imisoro.


Ibitekerezo 0