00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Bari gushaka uko bakongera kugira ikipe y’umupira w’amaguru na stade

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 1 February 2022 saa 08:23
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine, yavuze ko bari gushaka uburyo aka karere kakongera kugira ikipe y’umupira w’amaguru na stade.

Aka Karere ko mu Ntara y’Iburengerazuba kahoranye stade yitwaga Gatwaro, yari mu Mujyi wa Karongi mu Murenge wa Bwishyura ndetse kanahoranye ikipe y’umupira w’amaguru yitwaga Kibuye FC.

Kuri ubu igice kimwe cy’ahahoze stade Gatwaro cyubatseho Ibitaro by’Icyitegererezo bya Kibuye, ikindi gice cyubatswemo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro.

Niyibizi Seleman, uri mu rubyiruko rutuye aka karere avuga ko kuba kadafite stade ntikagire n’ikipe y’umupira w’amaguru nk’urubyiruko bibagiraho ingaruka zirimo no kutabona aho bagaragariza impano zabo.

Ati "Hari igihe umuntu aba afite impano yo gukina umupira, ariko iyo atabonye aho ayigaragariza, iyo mpano imupfira ubusa. Uretse n’iyo kutagira stade n’ikipe bishobora gutuma urubyiruko rujya mu ngeso mbi zirimo no gukoresha ibiyobyabwenge kuko rudafite ikindi ruhugiraho".

Umusaza witwa Ntamayimana Nicholas, uzi Kibuye FC na Stade Gatwaro yavuze ko kutagira stade n’ikipe y’umupira w’amaguru ari igihombo gikomeye.

Ati "Abandi barareba imyidagaduro twe tukayumva kuri radiyo gusa; kutagira stade ugira ngo si igihombo. Batwubakiye stade na Kibuye FC ikaba yakongera kubaho byaba byiza".

Meya Mukarutesi Vestine yabwiye IGIHE ko nk’ubuyobozi babizi ko abaturage b’aka karere bakunda imikino n’imyidagaduro, abasaba kuba babyaza umusaruro ibibuga bihari, bagakora n’indi mikino nko gutwara amagare, koga mu kiyaga cya Kivu, mu gihe akarere kakiri gushaka ubushobozi bwo kubaka stade.

Ati "Ayo mahirwe yose dufite bayakoresha mu gihe stade itaraboneka, ariko rwose turagira ngo tubabwire ko icyo kibazo tugitekerezaho. Harimo harashakwa uburyo n’ubushobozi kugira ngo nibimara kuboneka hazubakwe stade"

Meya Mukarutesi yavuze ko bari mu biganiro n’abantu batandukanye kugira ngo barebe uko aka karere kakongera kugira ikipe y’umupira w’amaguru.

Ati "Kugira ikipe byo ntabwo ari ibintu byategereza kugira stade kuko hari ibindi bibuga biba bihari bishobora kugenda bitunganywa abantu bakaba babikiniraho, tukaba twagira ikipe y’umupira w’amaguru nk’uko kera twayihoranye rwose turabyifuza, ndetse turanabishaka cyane ndabizi iyo Kibuye FC yabaga yakinnye wasangaga abantu banezerewe"

Umujyi wa Karongi, ni umwe mu yunganira Umujyi wa Kigali (satellite cities). Ni akarere k’ubukerarugendo gafite amahirwe yo gukora ku Kiyaga cya Kivu, ndetse ni kamwe mu dufite amahoteli menshi kuko gafite hoteli 14.

Aka karere kahoranye ikipe y’umupira w’amaguru ’Kibuye FC’ yasenyutse mu 2010.

Ahahoze Stade Gatwaro hubatswe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibitaro by'icyitegererezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages