Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bugaragara mu bice by’ibyaro mu mirenge ya Rubengera, Rugabano, Gashali na Murambi.
Ku manywa y’ihangu, usanga mu mugezi wa Mashyiga n’uwa Musogoro hari abantu bafite ibitiyo n’amakarayi bari gushakamo amabuye y’agaciro. Aba bantu barabizi ko ibyo bakora binyuranyije n’amategeko kuko iyo babonye imodoka y’umuyobozi cyangwa umuntu batazi bariruka.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine, yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo bashyizeho irondo rikora amanywa n’ijoro.
Ati "Twagiye tubigabiraho kenshi n’abayobozi b’inzego zegereye abaturage mu midugudu, tubonye ko bikabije, twafashe icyemezo mu nama y’umutekano itanguye, dushyiraho inkeragutabara zihembwa n’akarere".
Meya Mukarutesi avuga ko hari bamwe mu bakoraga ubwo bucukuzi baherutse gufatwa bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bigizwemo uruhare n’abo banyerondo.
Ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bugira ingaruka ku bidukikije, gutwara ubuzima bw’ababukora kuko baba badafite ibirinda ubuzima no kwangiza ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Amazi y’umugezi wa Muregeya na Mashyiga aragenda akivanga n’aya Nyabarongo. Iyo harimo gukorerwamo ubucukuzi bw’amabuye ayo mazi atwara ubutaka.
Mu Rwanda gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro utabifitiye uruhushya n’icyaha gihanwa n’amategeko. Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 3 ariko kitarenze amezi 6 n’amande atari munsi ya miliyoni ariko atarenze miliyoni 5, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Mu mwaka ushize wa 2021, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda arenga miliyoni 730 z’amadolari y’Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!