00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Gitifu w’Umurenge arashakishwa ashinjwa gusambanya DASSO

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 March 2017 saa 12:25
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, mu Karere ka Karongi, Niyihaba Thomas, aravugwaho gufata ku ngufu umukobwa ukorera urwego rwa DASSO, wakoraga kuri uwo murenge mu mwaka ushize.

Uyu mukobwa wo mu kigero cy’imyaka 25 na 30, avuga ko yafashwe ku ngufu n’uyu muyobozi amusanze iwe aho atuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba François, yabwiye IGIHE ko ibyo byabaye hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa gatandatu k’umwaka ushize, aho uwo mukobwa avuga ko yafashwe ku ngufu na Gitifu w’Umurenge.

Yagize ati “Byatugezeho, DASSO yanyandikiye ubutumwa ambwira ko yahuye n’uwo muyobozi (baryamanye), mugira inama y’uko yabijyana mu buyobozi, yahise ajya kuri polisi birakurikiranwa muri parike, tuza kumenya ko bafashe ADN bikajya mu Budage. Natwe mu buryo bw’ubuyobozi twaramwandikiye (Gitifu) adusububiza ko atamufashe, twemeza ko twabiharira inzego z’ubutabera kugira ngo ari zo zifata umwanzuro.”

Yakomje agira ati “Twararebye tubona ko ntacyo twashingiraho duhana Gitifu kuko we yaravugaga ati ‘ntabwo nabikoze, DASSO akavuga ngo yarabikoze’, nibwo twavugaga tuti ‘rero reka twitabaze ubuyobozi.”

Meya asobanura ko DASSO yamubwiye ko yabwiye uwo Gitifu ko agiye kumurega kuri Meya’, akamusubiza amubwira ko ‘nta mugabo udasambana’.

Meya Ndayisaba uvuga ko yari mu mwiherero w’abayobozi bakuru i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, yemeza ko aheruka barajyanye ibizamini by’amaraso (ADN) mu Budage, ariko kuri ubu ngo ntaramenya niba ibisubizo byaraje. Gusa amakuru atugeraho avuga ko ibisubizo by’ibizamini byakorewe aho uyu mu-DASSO yasambanyirijwe byaba byaraje ndetse bikaba bihamya neza ko gitifu baryamanye.

Gitifu yaba yaburiwe irengero

Amakuru atugeraho aravuga ko Gitifu Niyihaba amaze iminsi atagaragara ku kazi bivugwa ko byabaye nyuma y’uko hasohorwa impapuro zo kumuta muri yombi, we agahita asaba ikiruhuko cy’uburwayi, ku buryo kugeza n’ubu aho aherereye hatazwi ndetse na nimero ye ya telefone ikaba itariho.

Meya Ndayisaba avuga ko atari azi iby’izo mpapuro zisaba guta muri yombi gitifu, gusa ngo icyo azi ni uko icyo kiruhuko yagisabye agiye kubagwa indwara yo mu nda mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Ati “Ntabwo ari ko bimeze, aho mperukira amakuru, yararwaye ajya i Kanombe baramubaga. Nagiye i Gabiro mu mwiherero ari muri ako karuhuko ko kurwara. Gusa yarwaye mbere, keretse niba yarabimenye (iby’impapuro zimuta muri yombi) akiri muri ako karuhuko agakomerezaho, ariko yarwaye mbere y’uko njya i Gabiro.”

Gitifu arashakishwa

Ubuyobozi bwa polisi muri aka karere bwemeje ko uyu muyobozi ari gushakwa kugira ngo agire ibyo asobanurira parike.

Niyihaba Thomas yatangiye kuyobobora Umurenge wa Murambi mu 2012, avuye mu Murenge wa Rugabano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages