00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Gusura urwibutso Bisesero biracyabangamiwe n’umuhanda mubi

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 23 April 2013 saa 04:50
Yasuwe :

Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero mu Karere ka Karongi, ni rumwe mu nzibutso zibitse amateka y’amabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko bamwe mu bifuza kujya gusura uru rwibutso, bavuga ko umuhanda werekezayo umeze nabi cyane, bityo bagasaba ko ubuyobozi bukemuye iki kibazo byarushaho koroshya amafaranga yakoreshwaga mu berekeza kuri uru rwibutso.
Si aba basura uru rwibutso gusa bavuga ko uyu muhanda umeze nabi, umwe mu baturage utuye Umurenge wa Twumba muri aka karere, (…)

Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero mu Karere ka Karongi, ni rumwe mu nzibutso zibitse amateka y’amabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko bamwe mu bifuza kujya gusura uru rwibutso, bavuga ko umuhanda werekezayo umeze nabi cyane, bityo bagasaba ko ubuyobozi bukemuye iki kibazo byarushaho koroshya amafaranga yakoreshwaga mu berekeza kuri uru rwibutso.

Si aba basura uru rwibutso gusa bavuga ko uyu muhanda umeze nabi, umwe mu baturage utuye Umurenge wa Twumba muri aka karere, yatangarije IGIHE ko n’ubwo Umujyi wa Karongi umaze gutera imbere ku buryo bugaragara, ariko ngo kugira ngo abaturage bawutembereremo bibasaba amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 10 mu ngendo zombi, bityo bakabona bidindiza ubucuruzi bwabo n’Akarere muri rusange.

Bamwe mu bashoferi bafite imodoka zo mu bwoko bwa Coater berekeza muri uyu muhanda cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, na bo bavuga ko bavayo imodoka zabo zahangirikiye ku buryo bukomeye, binatuma na bo ngo baca amafaranga menshi ababa babasabye ko bajyanayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe ubukungu Hakizimana Sebastien, yatangarije IGIHE ko uyu muhanda ufite ibirometero 32 kugera ku Rwibutso rwa Bisesero, akenshi wangizwa n’imvura ikunze kugwa muri aka gace, kuko ngo ari imisozi bityo avuga ko birenze ubushobozi bw’Akarere ariko ngo bafatanyije na MINAGRI bakaba barawushyize ku rotonde rw’imihanda igomga gukorwa.

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bukoresha amakoperative ari muri aka gace mu gusana imihanda ihari, ariko ngo kubera ibimodoka bihaca bitwaye icyayi, bikaba bidatuma imara kabiri.

Yijeje abajya hano kuri uru rwibutso rwa Bisesero no ku ruganda rw’icyayi rwa Gisovu ko Akarere kazi iki kibazo, kandi gakomeje gukora ubuvugizi kugira ngo gikemuke.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 50, ariko by’umwihariko abantu bakaba bajya gusura aka gace kubera amateka kazwiho ko ubwo jenoside yakorwaga, abari bahungiye aha barwanye n’Interahamwe mu gihe cyingana n’amezi 3 ariko bakaza kurushwa ingufu ubwo uwari Minisitiri w’Intebe Yohani Kambanda yahuruzaga Interahamwe zivuye muri Perefegitura 4 ndetse n’ingabo z’Abafaransa zari mu cyari Kibuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages