Umuyobozi wa AEGIS-Trust, Freddy Mutanguha yashimangiye ko batekereje kubaka iri shuri (Karongi Peace School) kuko kubaka amahoro bizava mu rubyiruko bitewe n’uburyo rwigishijwe.
Yagize ati “Twiteguye umusaruro kuko mu gihe abarimu n’abanyeshuri bazigishwa amahoro hazabaho itandukaniro mu bikorwa ugereranyije n’urubyiruko rwabayeho mu gihe cya Jenoside, ikindi ni uko n’ababyeyi bazigishwa kugira ngo buzuzanye”.
Karangwa Pierre Celestin wigeze kuba imbata y’amateka mabi yaranze igihugu, nk’umurezi wahuguwe mu kubaka amahoro avuga ko ahantu nk’aha hatangirwa amahugurwa ku mahoro hamugiriye akamaro cyane.
Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Karangwa yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko agenda afitiye umujinya ingabo za FPR Inkotanyi azishinja ko zatumye acikiriza amashuri.
Ati “Mpunga icyari kindi mu mutwe ni uko nafataga uwatumye mpunga nk’umwanzi ukomeye cyane, ku buryo ababyeyi banjye bahungutse nkasigarayo nkibitekerezaho, byanatumye ntashye mbana nabi n’umugore wanjye kuko hari amakuru yavugaga ko yaba ari Umututsi”.
Uyu mugabo wahungutse akanagira amahirwe yo kurangiza amasomo ye yari yaracikirije, yaje kubona akazi ko kwigisha ari naho yahuriye na AEGIS ikamukura muri ayo macakubiri yari mu mutima we.
Yakomeje agira ati “Umuyobozi w’ikigo yanyohereje mu mahurwa ntazi uko gahunda zimeze, ngezeyo banyereka uburyo mbayeho nabi kubera ibitekerezo bibi, muri 2014 nibwo natangiye kubona amahoro mu mutima yo kumva ko ngomba kubana n’abandi.”
Ambadaseri wa Suède mu Rwanda, Jenny Ohlsson, yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye bya Jenoside ku buryo rukeneye amahoro arambye kugira ngo rubashe kongera kwiyubaka.
Ati “Igihugu cya Suède cyemera ko kwigisha abantu amahoro ari uburyo bumwe bwo gutyaza ubwenge, ikinyabupfura no kugira indangagaciro hagamijwe gukemura amakimbirane mu mahoro, aha biranashoboka ko u Rwanda ari ishuri ryiza warahuramo kwitwararika amahoro no kuba wabasha gukemura ibibazo hatabayeho guhangana.”
Ishuri ryigisha amahoro ritangijwe mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba rizigiramo abarimu, ababyeyi n’abanyeshuri batandukanye bo muri iyo Ntara, ariko ngo no mu zindi ntara iri shuri rizashyirwamo.
Igihe bitarakorwa AEGIS itangaza ko ku bufatanye na Ministeri y’uburezi yateguye inyigisho zitandukanye zizajya zitangwa mu mashuri kandi Minisiteri ikaba yaramaze kuzishyira no mu mfashanyigisho ku buryo abatazabasha kugera muri iri shuri bazajya babonera amahurwa aho biga.



















TANGA IGITEKEREZO