Muri Karongi ibiza byaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu ijoro byibasiye cyane Umurenge wa Rwankuba ndetse bihitana ubuzima bw’abagera ku icumi bagwiriwe n’inkangu zatenguye imisozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba, Kuzabaganwa Vedaste, yatangarije RBA ko iyi mvura yatangiye kugwa ahagana saa munani z’ijoro igateza inkangu zahitanye ubuzima bw’abantu.
Yagize ati ‘‘Muri rusange ni ahantu hari umusozi wamanutse ukajya umanura ubutaka bukagwira inzu zirimo abantu bagahita bitaba Imana. Byabaye mu tugari dutandukanye ntabwo ari ahantu hamwe.’’
Usibye abantu icumi baguye muri ibi biza, ibarura ryakozwe rimaze kugaragaza ko inzu zigera kuri 22 zasenyutse mu gihe hagikusanywa ibyangiritse byose. Imibare y’abitabye Imana ishobora kwiyongera kuko inzego zitandukanye ziracyashakisha andi makuru.
Imibare y’abahitanywe n’ibiza ndetse n’ibyangirika yiyongera buri munsi by’umwihariko muri iki gihe cy’imvura idasanzwe ikomeje kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu.
Minisiteri Ishinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza mu Rwanda (Midimar), iheruka kugaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza ku wa 30 Mata 2018, mu gihugu hose abantu 116 bahitanywe n’ibiza, 207 barakomereka. Inzu 4130 zarangiritse, izigera ku 1201 zisenyuka burundu, amatungo 705 arapfa n’ibiraro 33 birasenyuka. Mu bindi bikorwa byangijwe n’ibiza birimo imihanda 12 yangiritse n’insengero zirindwi zasenyutse.



















TANGA IGITEKEREZO