00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Hatoraguwe uruhinja rwajugunywe n’umunyeshuri w’imyaka 17

Yanditswe na

RNP

Kuya 4 July 2015 saa 08:18
Yasuwe :

Mu Karere ka Karongi umurenge wa Gishyita akagari ka Cyanya hatoraguriwe uruhinja ruri mu kigero cy’ibyumweru bibiri, rwatawe n’umukobwa ufite imyaka 17, wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Nk’uko Polisi muri ako karere ibitangaza, ngo uwo mwana yatoraguwe n’abana bari bagiye gusenya inkwi, ngo akaba yari amaze isaha atawe mu murima w’ikawa.

Akimara gutoragurwa, yahise ajyanwa kuri posite de santé ya Cyanya kugira ngo yitabweho n’abaganga cyakora nyuma yo gusanga nta bibazo by’ubuzima yari afite, uyu mwana ngo yahise ajyanwa mu rugo ry’umuturage aho arimo kurererwa kugeza ubu.

Nyina w’uwo mwana, ubusanzwe ubana n’ababyeyi be mu Murenge wa Mubuga, yemera ibyo akurikiranyweho akanabisabira imbabazi, kuri ubu akaba afungiye by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyanya mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Emmanuel Hitayezu, yagaye iki gikorwa cya kinyamanswa aho yagize ati: “Sinumva ikintu na kimwe cyatuma umuntu ata umwana yibyariye, n’iyo yaba yarasamye inda ku buryo butateguwe, umuti si ukwihekura cyangwa guta uwo mwana, ahubwo yasaba ubufasha aho kwihekura cyangwa guta umwana w’inzirakarengane”.

Yagiriye inama urubyiruko rw’abakobwa kwirinda kwishora mu busambanyi dore ko ibi ari na byo bitera ingaruka zirimo gutwara inda zidateganyijwe bityo abazitwite nyuma bakazikuramo cyangwa bagata impinja.

Yatangaje ko abakobwa bakwiye kwirinda gusama inda zitateganyijwe, anavuga ko mu gihe habayeho gusama ku buryo butateganyijwe umuti atari ukwihekura cyangwa guta umwana, kuko ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi n’uwo mwana uba uvukijwe ubuzima aba agomba kubaho kuko ari amaboko y’igihugu.

Yasoje asaba ababyeyi n’abandi bita ku bana b’abakobwa ndetse n’umuryango nyarwanda, kudatererana abakobwa batwaye inda mu buryo butateguwe, ahubwo bakabitaho, bakabafasha mu gihe batwite, na nyuma yo kubyara, bityo kugira ngo hirindwe ibibazo bijyanye no gukuramo inda no guta impinja.

Ingingo ya 231 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, igika cyayo cya 1, iteganya ko, umubyeyi cyangwa umwishingizi uta umwana ahantu hagaragara cyangwa ubikoresha undi, umutererana cyangwa ubikoresha undi, akaza kuboneka, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages