00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Imibiri 83 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 18 May 2026 saa 07:40
Yasuwe :

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Karongi bashimye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko by’umwihariko bashimira Perezida Paul Kagame wari uyoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu ko yababujije kwihorera.

Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Abatutsi biciwe ku Mubuga yahoze ari Perefegitura ya Kibuye. Cyahuriranye no gushyingura mu cyubahiro imibiri 83 irimo iyabonetse n’iyimuwe aho yari ishyinguye mu buryo budakwiye.

Sesonga Felix wavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye yagaragaje ko kimwe n’ahandi mu gihugu Abatutsi bo ku Mubuga bishwe mu bihe bitandukanye kugeza mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, umugambi ushyizwe mu bikorwa ku mugaragaro.

Ati “Abagize uruhare muri Jenoside nimubwize abana banyu ukuri. Ingengabitekerezo ya Jenoside Leta yirirwa ibahendahenda ngo muyireke, nimutayireka, izabaturikana tudahari, kandi ntimugire ngo nimwe muzasohokamo mutsinze”.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste wari umusirikare mu Nkotanyi, yavuze ko yageze ku ivuko mu Bisesero na Gishyita, ari kumwe n’abasirikare bari bamuherekeje, afite n’imbunda, asanga umuryango we warashize, abawishe bahari, ahura nabo yumva yabarasa ariko yibuka ko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo (Paul Kagame) yababujije gukora nk’ibyo abo bahanganye bakora.

Ati “Nazanye n’abasirikare, twari duhetse imbunda, ariko mwumve ibitangaza by’iki gihugu. Umuyobozi w’Ikirenga w’ingabo yari yaraciye iteka ati mwimena amaraso mutaba nk’abo tuje dusanga boretse igihugu. Nasanze bene Ndoriyobijya bambaye imyenda ya data, nashaka kubica kuko bari baranishe, narabishakaga cyane sinabishobora. Uyu munsi wambaza uti ese uracyabishaka? Oya guhora kwiza naragukoze ni ukubabarira”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yavuze ko u Rwanda rwagize ibyago; rwisanga mu maboko y’abakoloni batangije politiki y’urwango n’ingengabitekerezo yashyizwe mu bikorwa n’ubutegetsi bubi bwakurikiye abakoloni kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ubushize, abantu tubana Bwishyura barabizi, igihe Interahamwe n’abafatanyabikorwa bazo barimo batera amasasu hariya mu mujyi wa Rubavu abantu bamwe batangiye kubyina intsinzi, abandi batangira kunywa inzoga, cyakora icyiza, Abanyarwanda benshi bamaze kumenya ukuri, bakagenda babigaragaza, ibyo biratwereka ngo ntabwo twakwirara haracyari ingengabitekerezo nini mu baturage bacu”.

Meya Muzungu yagaragaje ko kwibuka ari umwanya mwiza ku rubyiruko kugira ngo rubone ko niba ababyeyi be bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, bakomeza kugirana isano y’amaraso ariko bagatandukana mu bitekerezo.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yasabye abafite amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro kuhagaragaza igashyingurwa mu cyubahiro, kuko biri mu bifasha mu komora ibikomere by’amateka ya Jenoside.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mubuga rwashyinguwemo imibiri 83 irimo iyimuwe n’iyabonetse, rusanzwe rushyinguyemo imibiri 10.174.

Abarokokeye ku Mubuga batakihatuye basabwe kuhashyira ibikorwa byo kuhateza imbere
Mu Karere ka Karongi imibiri 83 yashyinguwe mu cyubahiro
Meya Muzungu Gerald yavuze ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bishimiye ibisasu byatewe i Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages