Ababonye iyo modoka batangarije IGIHE ko yamanutse igendera ku muvuduko udakabije, igata umuhanda ikagonga igiti, maze igahita yiroha mu Kivu, baje kureba basanga uwari uyitwaye yataye ibyangombwa imusozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Francois Ndayisaba, yatangarije IGIHE ko iyo modoka yari itwawe na Ahorukomeye Donath w’imyaka 29, wari utwaye atanabifitiye uruhushya, dore ko afite urwo gutwara moto gusa (yari afite Categorie A).
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyo mpanuka, ariko harakekwa ubusinzi, dore ko ngo Ahorukomeye wari uyitwaye yari yaraye mu Kabari.
Ingabo zirwanira mu mazi hamwe n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya impanuka zo mu mazi, bahise bagera mu Kivu batangira gushakisha iyo modoka n’uwari uyirimo.
Mu masaha y’igicamunsi ni bwo iyo modoka yaje kuboneka ndetse ihita inakurwa mu kivu, ariko uwari uyitwaye we ntiyahita aboneka.



















TANGA IGITEKEREZO