Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Phanuel Uwimana, yabwiye IGIHE ko hari abahise bitaba Imana abandi bagakomereka bakajyanwa mu bitaro bya Kibuye.
Ati “Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Kigezi mu Kagari ka Gitarama, Umurenge wa Bwishyura. Ni mu makorosi ahantu mu rutoki ihita imanuka mu kabande, yavaga i Kigali igana i Rusizi".
Yakomeje avuga ko bataramenya neza umubare w’abari bayirimo kuko icyihutirwaga byari ugutabara bityo abantu bose bakaba bagejejwe kwa muganga ariko hari abarimo na shoferi bahise bitaba Imana abandi bakaba bari muri Coma bamemerewe nabi mu bitaro bya Kibuye.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu abantu icyenda aribo bamaze kwitaba Imana ndetse 20 bari muri iyo modoka bakomeretse.
Yagize ati “Kugeza ubu abamaze gupfa ni icyenda, umunani bapfiriye hariya umwe yapfuye ageze kwa muganga, hakomeretse abantu 20 harimo 10 bakomeretse bikomeye bakaba bazanywe n’indege ya Gisirikare kugira ngo bavurirwe ku Bitaro by’Umwami Faisal.”
Yongeyeho ko batari bamenya icyateye iyi mpanuka kuko imodoka yari ifite akuma kagabanya umuvuduko ndetse yari yarasuzumwe (Controle Technique).
Yagize ati “Umuvuduko ushobora kuba utari ugereranyije n’aho imodoka yari igeze kuko hamanukaga cyane biyiviramo guta umuhanda igwa muri metero 40 munsi y’umuhanda.”
SSP Ndushabandi yaboneyeho gusaba abahagarariye amakompanyi atwara abagenzi kujya bagenzura abashoferi babo cyane cyane abakora ijoro.




















TANGA IGITEKEREZO