Iyi mpanuka yabereye mu ikorosi ry’ahitwa kuri Kibanda ku wa 11 Nzeli 2026, Saa Munani n’Igice.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Emmanuel Kayigi yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’uko ikamyo yanyuze kuri ngenzi yayo ahantu mu ikorosi.
Ati “Muri uko kuyinyuraho yagonganye na coaster yari ivuye i Karongi (mu mujyi) yerekeza i Rubengera, irayisunika iyimanura mu manga, abantu batandatu bitabye Imana, abandi batandatu bakomeretse bajyanwa ku Bitaro bya Kibuye”.
SSP Kayigi yihanganishije imiryango y’abaguye muri iyo mpanuka, asaba abashoferi kujya bitondera ibyemezo bafata batwaye ikinyabiziga kuko bishobora kugira ingaruka mbi kandi z’igihe kirere.
Ati “Tuributsa abashoferi ko igihe uri mu muhanda utwara ariko wibuka ko atari wowe wenyine uwurimo. Ukirinda kwirara, ukirinda gukora amakosa kuko agira ingaruka ku buzima bw’abantu no ku mitungo y’abantu no ku bikorwaremezo”.
SSP Kayigi yasabye buri wese kwibuka ko afite uruhare mu kwirinda no kurinda abandi impanuka.
Abantu bari mu ikamyo nta kibazo bagize ndetse n’umushoferi wari utwaye coaster ntabwo ari mu bapfiriye muri iyi mpanuka.
Abakoresha umuhanda Rubengera-Karongi basaba ubuyobozi ko harebwa niba nta cyakorwa mu kugabanya impanuka zikunze kuhabera.
Mu mpanuka zikomeye zabereye muri iri korosi ryo kuri Kibanda mu bihe byashize, harimo iya coaster ya sosiyete yitwa Ugusenga Express yahitanye abantu icyenda abandi 17 bagakomereka mu 2019.
Hari n’indi ya minibisi itwara abagenzi yahabereye mu ntangiriro za Gicurasi 2023, ihitana abantu batandatu abandi 18 barakomereka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!