00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye batandatu barimo umusaza washyingiye

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 10 August 2026 saa 01:07
Yasuwe :

Abantu batandatu bari bavuye mu bukwe mu mujyi wa Kigali bapfiriye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi ya Hiace bari bakodesheje abandi 13 barakomereka.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kigarama Akagari ka Rwariro Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi ku wa 9 Kanama 2026.

Saa Tanu n’Igice z’ijoro nibwo umushoferi yagize ibitotsi kubera umunaniro imodoka irenga umuhanda igarukira muri metero 20 uvuye ku muhanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi Ngendahimana Jean Damascène yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka ikimara kuba bihutiye kugera aho yabereye bafatanya n’inzego z’umutekano abakomeretse boherezwa ku Bitaro bya Kibuye.

Ati "Ni abantu bo mu Murenge wa Ruganda bari bavuye mu bukwe i Kigali. Imodoka yarenze umuhanda, abahise bapfa ni batandatu, batanu bakomeretse bikomeye abandi umunani bakomereka byoroheje".

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba SP Twajamahoro Sylvestre mu kiganiro na IGIHE yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragara ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’umunaniro n’ibitotsi byatumye umushoferi ananirwa kuyobora ikinyabiziga mu muhanda.

Ati "Turasaba abashoferi kwirinda gukomeza gutwara ibinyabiziga igihe bumva bafite umunaniro, kujya baringaniza umuvuduko no kujya basuzumisha ibinyabiziga".

Mu baguye muri iyi mpanuka harimo na se w’umukobwa wari washyingiwe. Umushoferi ari mu bakomeretse.

Mu karere ka Karongi impanuka yahitanye abantu batandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages