Imvura y’itumba ryo muri uku kwezi kwa Mata imaze gutihana abantu batandukanye, hakaba hari n’aho yahitanye abantu batanu bo mu muryango umwe muri icyi cyumweru umuryango wose uhita uzima. Uturere twibasiwe cyane ni Karongi, Rubavu, Nyaruguru, Nyabihu na Nyanza.
Muri iki cyumweru, mu Karere ka Karongi Umurenge wa Mutuntu imvura yahitanye abantu 5 bo mu muryango umwe, umugore n’umugabo n’abana babo 3.
Kayumba Bernard Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yatangarije IGIHE ko muri aka Karere imvura iri kugwa nyinshi ikaba ari nayo ntandaro y’urupfu rw’abo bantu.
Yagize ati “Imvura yaguye kuva saa munani za ninjoro kugeza saa kumi za mugitondo, yari nyinshi cyane niyo yatumye uwo muryango wose uzimira”.
Kayumba yavuze ko abo bantu bari batuye ahantu heza hadateye ikibazo, urupfu rwabo rwatunguranye kandi ati “Ni ibyago biba byashatse kuza kuko batuye heza” .
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko bahangayikishijwe cyane n’uburemere bw’imvura iri kugwa mu Karere kabo, ariko by’umwiharika hari ikibazo cy’inkuba zikubita cyane. Bituma asaba abatuye Karongi gukoresha imirindankuba ahantu hose hahurira abantui benshi. Mu mashuri mu bitaro no ku biro.
Ku wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2013 Shyirahayo Jean Baptiste wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasasa mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru yapfuye aguye mu mugezi nyuma yo kugerageza gutabarwa na mugenzi we w’umwarimu nawe barapfana.
Mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, imvura imaze guhitana abagera kuri 3. Inangiza ibikorwa birimo imyaka, amazu ndetse n’amateme.
Mutabaruka Paulin Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa cyabakamyi yatangarije IGIHE ko harimo abana bari bagwiriwe n’inzu ku wa Kabiri w’iki cyumweru, bitewe n’imvura yaguye nyinshi igatengura umukingo ukamanukira ku nzu igahita yitura hejuru y’abo bana.
Mutabaruka avuga ko undi ari umugabo w’imyaka 47 y’amavuko nawe yaguye mu mugezi wa Nyakigezi, ubwo yashaka kwambuka iteme.
Ubuyobozi bw’uyu Murenge buravuga ko impamvu imvura yibasira uduce tumwe tw’Umurenge wa Cyabakamyi ari uko ubutaka bwaho bworoshye, iyo imvura iguye buhita busoma.
Ubuyobozi bwa Minisiteri ishinzwe gukumira Ibiza no gucyura impunzi buvuga ko imvura iri kugwa muri iyi minsi iri kwangiza ibintu ndetse igahitana n’ubuzima bw’abantu, abenshi abaka batwarwa n’inkangu ndetse n’imigezi.
Kayira Justin ushinzwe gukumira Ibiza muri Minisiteri yo gukumira Ibiza no gucyura impunzi yatangarije IGIHE ko bamaze kohereza abakozi kugera ahari kubera ibyo bibazo, ariko avuga ko abaturage basabwa kwirinda kwambuka imigezi igihe babona yuzuye kuko hari abagera kuri 6 bamaze kwicwa n’imigezi.
Yagize ati “Nta mibare y’abamaze guhitanwa n’imvura muri iyi minsi ariko abenshi bari guhitanwa n’imigezi. Hari 2 ba Nyaruguru, 2 bo mu Karere ka Rubavu na 2 bo mu Karere ka Nyabihu”.
Justin avuga ko imvura ishobora gukomeza kwiyongera kugeza no mu kwezi kwa Gicurasi, akaba asaba abaturage kuba maso no gukoresha imirindankuba ahahurira abantu benshi.
Ubusanzwe Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi ivuga ko abo bagizweho ingaruka n’ibiza, bafashwa mu buryo butandukanye ariko ubuyobozi bw’ibanze nk’umurenge bubashakira aho kubaka bukabaha ibibanza, batangira kubaka Minisiteri ikabaha isakaro.



















TANGA IGITEKEREZO