Aba baturage bavuga ko babazwa cyane n’uburyo ntaho bagira bategera imodoka nyamara hakaba hashize imyaka itanu bijejwe ko bagiye kuyubakirwa none amaso akaba yaraheze mu kirere.
Abagenzi n’abashoferi bo muri uyu Mujyi wa Karongi babwiye Radio Flash ko, kuba nta Gare bagira bituma bahura n’ingaruka nyinshi mu kazi kabo ka buri munsi.
Umushoferi umwe yagize ati “ Biratubangamiye cyane kuko kugira ngo tubone abagenzi dutwara biratugora cyane, kuko icya mbere duhuriye hamwe turi muri gare twese n’imodoka zose ntabwo abagenzi bajya batatana”.
Undi yagize ati “ Kuva aho badusezeranyirije ko hagiye kubakwa gare hashize imyaka itanu, duhura n’ingaruka nyinshi kubera ko tujya kureba abagenzi bicaye ku bitaro abandi biyicariye mu mujyi no ku isoko.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwo bwemeza ko iyi gare izubakwa mu gihe cya vuba ariko ntibugaragaze igiheimirimo izatangirira.
Ndayisaba Francois, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yagize ati “ Turimo turagitekerezaho ku buryo burambye, mu gihe gishize yari igiye kubakwa ariko twasanze uburyo yari kuyubakamo ukurikije inyigo n’aho yagombaga kujya twasanze mu by’ukuri bisaba inyigo yimbitse cyane ku buryo burengejeho, ni muri urwo rwego turi gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye ngo tubanze dutegure inyigo y’igihe kirekire bitewe n’imiterere y’ubutaka”.
Yakomeje avuga ko nubwo bari kwiga uburyo iyi gare yakubakwa adashobora guhamya neza igihe izatangira kubakwa uretse ko yizeye ko mu gihe cya vuba izaba imirimo izaba itangiye.
Ikibanza giteganyijwe kubakwamo iyi Gare yo mu Mujyi wa Karongi giherereye imbere ya sitasiyo ya polisi ya Bwishyura hafi ya IPRC-West.



















TANGA IGITEKEREZO