00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Ingo 5606 zahawe amashanyarazi mu mwaka n’amezi umunani

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 12 March 2019 saa 09:49
Yasuwe :

Imiryango ituye mu ngo 5606 iheruka guhabwa amashanyarazi mu Karere ka Karongi, itangaza ko yayihinduriye imibereho guhera ku bayifashisha mu nzu kugera ku bayakoresha mu nyungu z’ubucuruzi.

Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Karongi, Dusengimana Damien, yabwiye IGIHE ko abafiye amashanyarazi ari 32,1% barimo 26.2% bafatiye ku muyoboro mugari na 5.9% bakoresha imirasire y’izuba.

Dusengimana avuga ko umwaka ushize abari bafite amashanyarazi muri rusange bari 23.2%. Gusa guhera icyo gihe kugera muri Gashyantare 2019 abayafite biyongereyeho 10%.

Umwaka ushize w’ingengo y’imari hacaniwe ingo 3556 mu gihe guhera Nyakanga 2018 kugera muri Gashyantare 2019 hamaze gucanirwa ingo 2050 zose hamwe zikaba 5606, intego ikaba ari uko uzarangira hacaniwe ingo 6000.

Muri aka karere amashanyarazi yifashishwa mu kuyacana mu ngo, kuyakoresha mu ishoramari nko mu nganda zitunganya icyayi, inzu zo kogosheramo, ibyuma bisya, mu bigo nderabuzima n’ibindi.

Bamwe mu bahawe amashanyarazi babwiye IGIHE ko abafasha mu bikorwa birimo n’ibibabyarira inyungu nk’uko Shyiriburyo Simeon, wo mu Kagari ka Bubazi, Umurenge wa Rubengera abisobanura.

Ati “Ntitugicana agatadowa ducana amashanyarazi, ubundi tukawukoresha mu byo gusya amasaka, ibigori, imyumbati n’ibindi. Mbere twajyaga gushesha i Kibilizi mu bilometero bitanu tukarinda gushyiraho abakozi babitwara. Byadutwaraga amafaranga menshi ariko ubu ntabwo tugihendwa.”

Amashanyarazi yafashije Shyiriburyo mu kazi, asigaye asya ifu y’amasaka nyinshi akayisubiza bikamuha amafaranga ari hagati ya 30 000Frw na 50 000Frw ku kwezi.

Umusore wogoshera mu gasanteri ka Kavumu mu Kagari ka Bubazi witwa Benimana Iréene, yavuze ko amashanyarazi yamufashije gutangiza umushinga wo kogosha, akabona ibyo akeneye n’umuryango we.

Ati “Byadukuye kure kuko amashanyarazi ataraza ibi dukora ntitwari kubibasha. Ubu ndogosha nibura ku munsi nogosha abantu bari hagati ya 20 na 30 mbasha kubonaho inyungu itari munsi ya 3000Frw.”

Gashakabuhake Emmanuel, ukorera Sosiyete itwara abantu n’ibintu yitwa “Ugusenga”, mu gasanteri ka Rambura mu Murenge wa Rugabano, yavuze ko amashanyarazi ayakenera acaginga imashini icapa amatike.

Ati “Ni amajyambere pe! aho aziye yadufashije kugera kuri byinshi. Ubu bamwe batangiye Business nk’inzu zo kogosheramo, ibyuma bisya n’ibindi. Aho ugereye iwanjye, naciye ukubiri n’umwijima no gucana agatadowa.”

Amashanyarazi atarahagera Gashakabuhake avuga ati “Twari hasi mu bijyanye n’amajyambere ariko ubu iterambere riraza umunsi ku wundi. Turashimira Leta yacu kuko iwanjye sinarebaga televiziyo ariko ubu ndayireba.”

Akanyamuneza ku mavuriro

Ahatangirwa serivisi z’ubuzima ni hamwe mu hakenera amashanyarazi byihariye kuko yifashishwa mu gusigasira ubuzima bw’abaturage.

Umukozi ushinzwe gusuzuma ibizamini ku kigo Nderabuzima cya Bubazi mu Murenge wa Rubengera, Mutumwinka Jeannette, yavuze ko amashanyarazi bayifashisha mu gupima ibizamini bya malaria n’ibindi.

Ati “Adahari hari byinshi bitakorwa mbese turawukenera cyane. Nk’ibizamini bya Malaria n’ibindi ntabwo twabasha kubikora tudafite amashanyarazi.”

Utaraza kuri iri vuriro byabaga ngombwa ko ibizamini bikorerwa ku bitaro bya Gisenyi bisaba kugenda iminota nka 20 mu modoka.

Amashanyarazi akurura abakiliya

Tuyisabe Jean Damascène ufite akabari mu gasanteri ka Rambura yagize ati “Umuriro w’amashanyarazi udufitiye akamaro kanini cyane. Urabona mfite televiziyo imfasha kwerekana umupira. Iyo ntafite umuriro w’amashanyarazi nta bakiliya mba mfite.”

Umukozi w’ikusanyirizo ry’amata rya koperative Izihirwe ikorera mu gasanteri ka Rufungo mu Murenge wa Rugabano, Nyirandahayo Eugènie, yavuze ko ingufu z’amashanyarazi zituma batunganya amata menshi n’abakiliya bakiyongera.

Ati “Kubera duteka amata ku mashini urumva biba bisaba umuriro kandi uziko inkwi zidakunze kuboneka no kuzikoresha ni ukwangiza ibidukikije [..]Hari igihe dukoresha nk’umuriro wa 5000Frw ariko tugikoresha moteri twakoreshaga mazutu ihenze nayo twakuraga i Rubengera, kujyayo no kugaruka ni 2000Frw.”

Yambabariye Vincent utuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Ngoma mu Murenge wa Rugabano yagize ati “Ubu turacana ntitukigura ibintu bya Peteroli, gucaginga telephone byaroroshye. Ubuzima bwarahindutse mbere twabagaho mu buzima buruhanyije.”

Mbere abahatuye bashoboraga kumara icyumweru batarabona uko bashyira umuriro muri telefone ariko ubu buri wese arawufite mu nzu.

Umusingi ukomeye w’uburezi

Yambabariye ati “N’abana bariga neza bakabasha gukurikirana amasomo yabo, niyo bagenda mu nzu cyangwa kujya hanze uba ubona ari ibintu bishimishije. Kujya mu bwiherero cyangwa mu bwogero ugendera isaha ushakiye.”

Umukozi ushinzwe imyitwarire ku ishuri ryisumbuye rya Gasenyi mu Murenge wa Mutuntu, Nizeyimana Vestine, yagize ati “Amashanyarazi atuma abanyeshuri babasha gusubira mu masomo nk’uko bikwiye, abafasha kwiga isomo ry’ikoranabuhanga bakanakora ubushakashatsi.”

Dusengimana uyobora ishami rya REG muri Karongi yavuze ko bazakomeza gushyiramo imbaraga ingo zose zikazaba zifite amashanyarazi bitarenze 2024 nk’uko Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ibiteganya ariko asaba abahabwa ibyo bikorwa remezo gukomeza kubirinda icyabyangiza.

Abanyeshuri ba ES Gasenyi babasha kureba televisiyo badakoresheje moteri
Amashanyarazi yafashije abatuye Karongi kwiteza imbere
Amashuri menshi ya Karongi yahawe amashanyarazi
Gashakabuhake Emmanuel, ukorera Sosiyete itwara abantu n’ibintu ya Ugusenga, mu gasanteri ka Rambura mu Murenge wa Rugabano, yavuze ko amashanyarazi ayakenera acaginga imashini icapa amatike
I Rubengera ni hamwe mu bishimira ko amashanyarazi abafasha muri byinshi
Ibiro by'akarere nabyo bifite umuriro w'amashanyarazi
Icyuma cya Shyiriburyo Simeon, wo mu Kagari ka Bubazi, Umurenge wa Rubengera aseraho amamera
Ikigo nderabuzima cya Bubazi ntikikigorwa no kujya gukoresha ibizamini ku bitaro bya Kibuye
Ikusanyirizo ryo ku Rufungo iyo rikoresheje moteri birarigora kuko mazutu ituruka kure
Ishuri ryisumbuye rya Gasenyi ryahawe amashanyarazi
Ivuriro rya Gitega ry'umudugudu wa Ngoma ryahawe amashanyarazi
Karongi ni kamwe mu turere dufite abaturage batuye mu buryo kubaha ibikorwa remezo bigoye
Ku gasanteri ka Rufungo bavuga ko amashanyarazi yatumye hatera imbere
Mu gasanteri ka Kavumu bashima uko amashanyarazi abafasha
Mu isanteri ya Rambura amashanyarazi abafasha muri byinshi
Umudugudu w’icyitegererezo wa Ngoma mu Murenge wa Rugabano mu isura nshya nyuma yo kugezwamo amashanyazi
Shyiriburyo Simeon, wo mu Kagari ka Bubazi, Umurenge wa Rubengera avuga ko amashanyarazi amufasha mu gukora akazi ko gusya amamera akaranguza ifu yayo
Tuyisabe Jean Damascène ufite akabari mu gasanteri ka Rambura ari kureba televiziyo yishimye
Umukozi ushinzwe gusuzuma ibizamini ku kigo Nderabuzima cya Bubazi mu Murenge wa Rubengera , Mutumwinka Jeannette, yavuze ko amashanyarazi bayifashisha mu gupima ibizamini
Umukozi ushinzwe imyitwarire ku ishuri ryisumbuye rya Gasenyi mu Murenge wa Mutuntu, Nizeyimana Vestine, avuga ko amashanyarazi atuma abanyeshuri babasha gusubira mu masomo nk’uko bikwiye
Umukozi w’ikusanyirizo ry’amata rya koperative Izihirwe ikorera mu gasanteri ka Rufungo mu Murenge wa Rugabano, Nyirandahayo Eugènie, yavuze ko ingufu z’amashanyarazi zituma batunganya amata menshi
Umusore wogoshera mu gasanteri ka Kavumu mu Kagari ka Bubazi witwa Benimana Iréene, yavuze ko amashanyarazi yamufashije gutangiza umushinga wo kogosha, akabona ibyo akeneye
Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Karongi, Dusengimana Damien, yabwiye IGIHE ko abafiye amashanyarazi ari 32,1% barimo 26.2% bafatiye ku muyoboro mugari
Uruganda rw'icyayi rwa Karongi narwo ruri mu bikorwa remezo byahawe amashanyarazi
Ikusanyirizo ry’amata rya koperative Izihirwe rikorera mu gasanteri ka Rufungo mu Murenge wa Rugabano ryishimira ko rifite amashanyarazi
Yambabariye Vincent utuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Ngoma mu Murenge wa Rugabano avuga ko ubuzima bwarahindutse kubera amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages