00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Ingo zirenga 50 ziyobowe n’abana bibana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 August 2026 saa 07:15
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko ingo ziyobowe n’abana zigiye guhuzwa n’abafatanyabikorwa no kurushaho kwegerwa mu rwego rwo kwirinda ko hagira umwana ubura uburenganzira bwe.

Ni nyuma y’aho akarere gakoze isesengura kagasanga gafite ingo zirenga 50 ziyobowe n’abana. Abana bisanze bayoboye ingo ni abahuye n’ibibazo birimo ubupfubyi no kuba ababyeyi babo barahanye gatanya.

Umurenge wa Mutuntu ni umwe mu ifite abana bibana bayoboye ingo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Ntaganda Wilson yabwiye IGIHE ko amaze kumenya abana babiri birera.

Ati “Ababyeyi babo baratandukanye. Umwe ajya gushaka ahandi undi yitaba Imana. Urumva niba umugore yaragiye gushaka ku rundi rugo ntabwo yari kujyana n’abo bana. Twabimenye mu cyumweru gishize ubu turimo gushaka uko basubizwa mu ishuri”.

Abana bayoboye ingo bugarijwe n’ibibazo birimo ubukene, kutiga neza no guta ishuri.

Umwe muri bo yagize ati "Niga icyumweru kimwe ikindi nkajya guhingira amafaranga yo kuntunga na murumuna wanjye".

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yabwiye abitabiriye inama yaguye y’uburezi yabereyemo igikorwa cyo gushimira ibigo by’amashuri n’imirenge byatsindishije kurusha ibindi mu bizamini bya Leta bya 2025, ko mu bikibangamiye imyigire harimo ikibazo cy’abana badafite uko biga kubera ko ababyeyi babo birengagiza inshingano ndetse ko hari n’ingo ziyobowe n’abana bugarijwe n’ibibazo.

Ati “Twabonye ikibazo cy’abana b’imfubyi bibana bonyine. Ubupfubyi buratandukanye kuko hari abana bibana baturanye na se wabo cyangwa undi muntu wo mu muryango, ariko hari n’abana bibana badafite undi muntu hafi aho. Ntitumenya uko biga, ntitumenya uko bambara. Ubushize mu mibare twabonye abana 50. Hari imirenge itaraduhaye imibare, mubanze musubiremo murebe neza abo bana bashobora kuba bahari. Tubashakire abafatanyabikorwa babafasha haba mu kubona amafaranga y’ishuri".

Mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2025/2026, mu mashuri abanza Akarere ka Karongi kaje ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’Igihugu mu cyiciro rusange kaza ku mwanya wa gatanu mu gutsindisha cyane.

Umwaka w’amashuri wa 2024/2025 warangiye mu Karere ka Karongi habarurwa abana barenga 700 bataye ishuri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages