Ubu bukangurambaga magingo aya bugeze ku rwego rw’imirenge, nyuma yo gutangizwa ku rwego rw’uturere.
Ubwo ubu bukangurambaga bwatangizwaga ku rwego rw’umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, abaturage bashimye iki gikorwa bavuga ko kizaborohereza gutanga ubu bwisungane.
Umwaka wa Mutuelle de santé urangira mri Kamena buri mwaka. Bivuze ko umwaka mushya uzatangira muri Nyakanga 2022/23 ari nawo abaturage batangiye gukusanyiriza imisanzu.
Nyiramatama Adrienne yavuze ko ubu bukangurambaga bwatumye yumva neza akamaro ko gutanga kare mutuelle de santé.
Ati "Iki gikorwa cyo kudushishikariza gutanga mituweli kare cyanshimishije cyane. Badusobanuriye ko umuntu arwara cyangwa agakora impanuka, iyo adafite mituweli biramuhungabanya, bigahungabanya n’abavandimwe be".
Nsengimana Déogratias yavuze ko bagiye gufatana urunana kuko badakeneye usigara inyuma watuma bataba aba mbere muri uyu mwaka.
Ati “Ntabwo dukeneye usigara inyuma. Tugiye kureba abadatanga mutuelle tubaganirize, tubonye ari n’ubushobozi buke twayimutangira nk’uko Abanyarwanda dusanzwe dushyigikirana, ariko ntabwo dushaka impamvu iyo ariyo yose yatuma tutaba aba mbere ".
Muri uyu mwaka wa mutuelle de santé ugiye kugana ku musozo, umurenge wa Rubengera uri ku mwanya wa 5 mu mirenge 13 igize Karongi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera Nkusi Médard yavuze ko bagiye kwifashisha amatsinda, amakoperative n’abanyamadini kuko intego ari ukuba aba mbere uyu mwaka.
Muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga bakusanyije arenga miliyoni 5.3 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!