Mu ijambo rye nyuma yo kwakira indahiro kuri uyu wa Gatanu, Busingye yababwiye ko hari ibyaha bisanzwe bikorwa ariko ihohoterwa ryo rifite umwihariko, abasaba kurirwanya ku buryo uwafashwe azajya azinukwa.
Ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, isambanywa ry’abana, ihohoterwa rikorerwa mu ngo ntabwo ari imishinga yananiranye, ntabwo ari ruswa, ntabwo ari ubujura, ntabwo ari ubwambuzi bushukana, ntabwo ari sheke zitazigamiwe, ntabwo ari inyandiko mpimbano byose ni ibyaha ariko ibi bifite umwihariko dushaka ko bihagarara”.
Minisitiri Busingye yasabye abagenzacyaha kujya mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa n’umutima wabo wose.
Ati “Iyi ntambara murayijyamo murakaye, ndabasaba kurakara simvuga kurakara mu maso ndavuga uburakari bwo gukora ibyo tugomba gukora, akazi dushinzwe kugira ngo hatagira uwongera gukora iki cyaha hakabura ibimenyetso. Ndashaka ko uzajya abifatirwamo azajya arahira kutazabisubira’’.
Aba bagenzacyaha biyongereye ku bandi barahiriye mu Karere ka Rubavu, tariki 21 Mutarama bagera kuri 57 bo mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze, Ngororero na Rutsiro.



















TANGA IGITEKEREZO