00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Ntibavuga rumwe ku rupfu rw’umuturage wa Bwishyura

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 6 December 2013 saa 07:23
Yasuwe :

Mu Kagari ka Kayenzi, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, umuryango w’uwitwa Hakizima uhangayikishijwe n’irekurwa ry’abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe. Hakizimana yapfuye nyuma yo gukubitirwa imbere y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kayenzi nk’uko abo mu muryango wa Hakizimana babivuga.
Hakizimana Glacien, tariki ya 21 kanama 2013 yahamagawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kayenzi Nyirahavugimana Donatille amubwira ko ashaka kumwunga n’abo bari bafitanye (…)

Mu Kagari ka Kayenzi, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, umuryango w’uwitwa Hakizima uhangayikishijwe n’irekurwa ry’abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe. Hakizimana yapfuye nyuma yo gukubitirwa imbere y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kayenzi nk’uko abo mu muryango wa Hakizimana babivuga.

Hakizimana Glacien, tariki ya 21 kanama 2013 yahamagawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kayenzi Nyirahavugimana Donatille amubwira ko ashaka kumwunga n’abo bari bafitanye ibibazo.

Nk’uko mushiki wa Hakizimana witwa Muhawenimana Bernadette aganira na IGIHE yabivuze, musaza we yari afitanye ibibazo n’abantu.

Yagize ati ”Gitifu yaramuhamagaye amubwira ko agiye kumuhuza n’abo bafitanye ibibazo. Yaragiye amusanga mu nzu y’uwitwa Sositene ku muhanda aho mu Kayenzi. Akimara kuhagera bahise bamusunikira mu nzu barafunga hanyuma Gifitu bakunze kwita Ikibasumba ahamagaza ibiziriko ngo bamubohe. Muri iyo nzu hari harimo Sositene Sebuhayi na Mukiga, bari bafitanye ikibazo na Musaza wanjye. Gitifu yahise asohoka ahagarara hanze, ba bagabo bamaze kuboha musaza wanjye bahise batangira kumuhondagura.”

Muhawenimana akomeza avuga ko musaza we nta bundi burwayi yari afite, ati ”Musaza wanjye ntiyakundaga no kurwaragurika, yishwe n’inkoni yakubitiwe mu maso ya gitifu.”

Nyirahavugimana Donatille, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kayenzi, yatangarije IGIHE ko abavuga ko Hakizimana yishwe n’inkoni atazi aho babikura. Ati ’’Sinigeze mbona aho akubitwa. Uwo musore yari umunyarugomo, yari afite imanza ebyiri ariko yari yaracitse. Hari umugabo yari yaraciriye urugi noneho tumenye ko yagarutse mu Kayenzi mutumaho ngo aze turangize icyo kibazo, ariko nticyari ikibazo gikomeye ahubwo nagira ngo tubone uko tumushyikiriza polisi ku bw’izo manza ebyiri. Yaraje dutangira kuvuga kuri icyo kibazo ariko mpita mpamagara Polisi. Hakuzimana abonye Polisi yahise asohoka arirukanka, yirukanse ahantu hareshya n’ibilometero bibiri ndetse birenga asimbuka imikingo miremire abaturage bamwiruka inyuma. Natwe twaramukurikiye ariko nyine tugenda gahoro. Niba yarakubiswe n’abaturage aho tutareba ibyo simbizi kuko sinari ndi kumwe na bo.Ubwo abavuga ko yakubiswe bafite aho babibonye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyriaque, yatangarije IGIHE ko urupfu rwa Hakizimana rwabaye adahari.

Yagize ati’’Nari naragiye mu mahugurwa mu Karere ka Musanze ariko ngarutse nihutiye kujya muri ako Kagari gukorana inama n’abaturage no kubahumiriza. Bamwe mu baturage bavugaga ko Hakuzimana yazize inkoni, abandi bakabihakana. Ikibazo cyageze mu nkiko buriya ni bo bazagaragaza ukuri ku rupfu rwe.”

Abo mu muryango wa Hakizimana bavuga ko abo bagabo bamukubise batawe muri yombi nyuma y’iminsi mike bakabarekura, ibi bikaba bibateye impungenge.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages