Nyiransekambabaye Zainab, utuye mu Kagari ka Gacaca, Umudugudu wa Gasharu avuga ko aya mafaranga bamaze kuyacibwa inshuro ebyiri.
Ati “Ikibazo mfite, hari ukuntu umuriro upfa twahamagara kuri REG ngo baze bawudukorere abakozi bakatwaka amafaranga kandi nkaba nzi neza ko bakorera REG kandi ibahemba.”
Uyu mubyeyi avuga ko mu minsi ishize amashanyarazi yagize ikibazo bahamagara REG, umukozi ugiye kuyakora abaka amafaranga, hashize ukwezi yongeye kugira ikibazo undi mukozi abanga andi.
Ati “Nabahaye amafaranga 1300Frw, mbasigayemo 1000. Mbabajije bambwiye ko 1300 ari ay’akantu ko gufungisha amasinga, ayo ngayo 1000 yo ngo ni ay’uko buriye ipoto. Buri muntu bamuciye 2300Frw uko turi batatu”.
Twagirayezu Samuel avuga ko aba bakozi mbere yo kurira ipoto babanza gusaba abaturage amafaranga rimwe bakayita aya moto ubundi bakayita ayo kurira ipoto.
Ati “Twibaza niba umuturage ari we uzajya ahemba abakozi ba REG byaratuyobeye.”
Aba baturage bifuza ko abakozi ba REG bajya bafasha abaturage badakurikiye amafaranga arenga ku yo bahembwa.
Umuyobozi wa REG mu Karere ka Karongi, Dusengimana Damien avuga ko ibyo abo bakozi bakora bitemewe agasaba abaturage kujya bahita babimenyesha REG igihe hari umukozi ubatse amafaranga.
Ati “Ibyo ntabwo byemewe rwose n’uwo bizajya bibaho ajye ahita abivuga. Abo bigaragayeho turabirukana kandi tukabashyikiriza RIB.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!