Bizimana Narcisse wo mu Murenge wa Gashali, avuga ko bitewe n’uko azi aho umugabo yishe umugore we amuziza ko badahuje ‘ubwoko’ yari yarafashe umwanzuro ko atagomba gushaka uwo badahuje.
Ati “Mvura Nkuvure yaranyigishije, numva ko ntagomba guheranwa n’ayo mateka ko ahubwo ngomba gukunda uwo ari we wese amarangamutima anyerekejeho kubera ko twese turi abanyarwanda. Ubu nashatse uwo tudahuje ‘ubwoko’ kandi tubanye neza.”
Dusengimana Julienne wo mu Murenge wa Murambi avuga ko ba se wabo basahuye imitungo muri Jenoside bapfa batayishyuye umuryango weuba ari wo uyishyuzwa.
Ati “Byangizeho ingaruka n’igikomere nubwo Jenoside yabaye ntarabaho. Ntabwo nagize amahirwe yo kwiga kubera ibyo bibazo twari dufite. Nabonaga abana b’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi nkumva sinavugana na bo, kuko numvaga ko baduhemukiye, ariko Mvura Nkuvure yaramfashije numva ko twishyuraga ibyo ba data wacu bakoze”.
Abahuriye mu matsinda ya Mvura Nkuvure ubu basigaye bahura bagasabana, bakanafatanya ibikorwa by’iterambere birimo kugurizanya amafaranga no guhingirana.
Mukakayijuka Virginie, ukuriye gahunda ya Mvura Nkuvure mu Karere ka Karongi, yavuze ko iyo bagiye gufasha abaturage babanza gukora amatsinda, hanyuma bakabaha ibiganiro bibafasha gukira ibikomere, birimo kubigisha kwiyitaho bwa nyuma bakigishwa kwiyubaha no kubaha abandi.
Ati “Nyuma y’ibi biganiro mu matsinda bimara ibyumweru 15, usanga abantu biyumvanamo, umuntu wumvaga ko atakandagira mu murima wa kanaka agiye kumuhingira akabikora abikunze.”
Mu Karere ka Karongi Mvura Nkuvure ifitemo amatsinda agera kuri 60 ari na yo yatoranyijwemo amatsinda 15 yakomeje ibikorwa by’iterambere nyuma y’uko ibi biganiro by’ibyumweru 15 byari birangiye. Amatsinda 15 yatoranyijwe niyo yahawe miliyoni 4,5Frw yo kubafasha kwiteza imbere.
Umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe ibikorwa by’itorero ry’igihugu na gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, Ndagijimana Jean Damascène, avuga ko ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge bigenda bizamuka, kandi ko Mvura Nkuvure ibifitemo uruhare.
Mu 2020 ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge byari bigeze kuri 94,7% bivuye ku 92,5% mu 2015. Amatsinda 15 ya Mvura Nkuvure yatewe inkunga agizwe n’abanyamuryango bagera kuri 356.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!